Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gakenke: Abakozi babiri ba SACCO bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 15 batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke, ku cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018, yataye muri yombi Abakozi babiri ba SACCO Nemba iri mu karere ka Gakenke bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni cumi n’eshanu.

Nk’uko tubikesha Polisi y’Igihugu, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abafashwe ari Clothilde Mukantabana w’imyaka  34 y’amavuko wari Umuyobozi w’iyi SACCO ukekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera kuri 15,465,000 na Aphrodis Nsabimana ufite imyaka 26 y’amavuko ukekwaho kunyereza  amafaranga y’u Rwanda agera ku 346,500.

CIP Twizeyimana yavuze bafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’Abakozi ba Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) basanze ariya mafaranga yaranyerejwe. Aba bombi bafatwa bakekwa kuba ari bo bayanyereje bashyikirizwa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB).

Yongeyeho ko amakuru y’inyereza ry’amafaranga muri iyo SACCO yatanzwe n’umwe mu bakozi bayo wayahaye Ubuyobozi bwa BNR; imenyekana ryabyo rikaba ryarakurikiwe n’igenzura.

Yagarutse ku ngaruka zo kunyereza umutungo agira ati,”Irigiswa ry’umutungo; waba uwa  Leta cyangwa n’undi wose rigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’Igihugu kubera ko uribwa n’umuntu cyangwa abantu kandi ugenewe rubanda. Umuntu ushinzwe ibya rubanda akwiriye kubicunga neza. Agomba kwirinda kunyereza amafaranga ndetse n’ikindi cyose ashinzwe gucunga.”

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara yashimye uwatanze amakuru yatumwe aba bombi bafatwa; aboneraho gusaba ibayituye kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru ku gihe atuma inzego zibishinzwe zibikumira zikanafata ababikoze.

Ingingo ya 325 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe;  wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities