Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gakenke: Abamotari bibukijwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Ku wa mbere tariki 2 Nyakanga 2018, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke, Senior Supertendent of Police (SSP) Emmanuel Kayumba yagiranye ikiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto muri aka karere, abasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukumira impanuka mu muhanda hagamijwe kurengera ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa bose.

Ikiganiro yagiranye n’aba bakora iyi mirimo barenga 70 cyabereye mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa  Gakenke, bakorera mu mirenge ya Gakenke, Muzo, Mataba, Karambo, Gashenyi, Minazi na Janja bibumbiye muri Cooperative de Taxi Motos – Gakenke (COTAMOGA)

Mu butumwa   SSP Kayumba yabagejejeho, yababwiye ko bamwe muri bo bica amategeko y’umuhanda atari uko batayazi; ahubwo ko babikora nkana; kandi ko uko kwica amategeko ari bimwe mu bituma bakora cyangwa bagateza impanuka.

Yababwiye ati “Bamwe muri mwe  bakora impanuka bitewe ahanini no kurangara batwaye moto, gutwara abagenzi barenze umwe (ibizwi nko gutendeka), gukoresha telefone bayitwaye nko kwitaba uyibahamagayeho, kuyihamagaza batwaye moto, gutwara moto ku muvuduko urenze utegetswe, gutwara abagenzi n’imitwaro icya rimwe no gutwara moto basinze cyangwa bananiwe. Mukwiriye kubyirinda.”

Yagize kandi ati “Mukwiriye kuzirikana ko mutwaye abantu. Nimwirinda gukorera ku ijisho mukubahiriza amategeko y’umuhanda muzirinda impanuka ubwanyu munayirinde abandi bakoresha inzira nyabagendwa.”

SSP Kayumba yababwiye kandi ati “Bamwe muri mwe ntibajya bubahiriza ibyapa ndetse n’ahagenewe kwambukirwa n’abanyamaguru hazwi nka Zebra Crossing cyangwa twa turongo dutambitse tw’umweru duciye mu muhanda. Mumenye ko igihe umunyamaguru yamaze kwinjira mu muhanda ashaka kwambuka mugomba guhagarara akabanza akambuka kugira ngo mutamuhutaza, bikaba ndetse byanateza n’impanuka.”

Yabibukije ko bagomba guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’Umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha; kandi ko bakwiriye kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose bari gukora iyi mirimo yo gutwara abagenzi; bakaba na none bategetswe kwambara ingofero yabugenewe; kandi bagahagurutsa moto bamaze kugenzura ko umugenzi ayambaye neza.

Yagarutse ku bufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange agira ati “Igihe cyose mubonye, cyangwa mwunvise amakuru yerekeye ikintu cyahungabanya umutekano mugomba guhita mubimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano cyangwa iz’ibanze kugira ngo gikumirwe. Ibyo nimubikora muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano.”

Yababwiye ko bamwe muri bagenzi babo bajya bafatwa bapakiye ibiyobyabwenge na magendu kuri moto, abandi Polisi ikabafata  bahetse ababifite; abasaba kuba ijisho n’amatwi by’umutekano aho muri hose; aha akaba yarabasobanuriye ko kuba ijisho ry’umutekano bivuga gusesengura no gutangira ku gihe amakuru atuma hakumirwa icyawuhungabanya no gufata abagikoze.

Umuyobozi wa COTAMOGA, Habumugisha Salomon, yabwiye bagenzi be ati “Bamwe muri twe bica nkana amategeko atugenga; cyane cyane iyo bazi ko nta Mupolisi uri mu cyerekezo bari kwerekezamo. Ibyo ni byo akenshi bivamo gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda zikomeretsa zikanahitana abantu.”

Yababwiye agira ati “Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twibagirwe ko umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu ari wo utuma dukora nta nkomyi  iyi mirimo idutunze  ikanadutungira imiryango. Turasabwa kugira uruhare mu kuwusigasira twirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi duha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe amakuru atuma bikumirwa  no gufata ababikoze.”

Habumugisha yasabye bagenzi be kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda; kandi bagakurikiza inama bagiriwe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities