Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gakenke: Havumbuwe itsinda ry’abantu batanu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge wa Kamubuga mu mpera z’iki cyumweru yafashe abagabo babiri bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.

Aba bagabo  bari mu itsinda ry’abantu batanu (5) inzego z’umutekano zimaze iminsi zishakisha kubera ibikorwa  byo kwinjiza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko abaturage bari bamaze iminsi babwiye Polisi ko hari abantu bagenda bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bagera kuri batanu bavana ibiyobyabwenge mu gihugu cy’abaturanyi bakaza kubicuruza mu Rwanda. Twahise dutangira igikorwa cyo kubafata, ubu twafashemo  babiri abandi turacyabashakisha.”

CIP Twizeyimana  avuga ko aba bagabo   mu minsi ishize bacitse inzego z’umutekano zari zigiye   kumufatana amajerikani yuzuye   Kanyanga n’imifuka y’urumogi.  Yari abikuye mu gihugu cy’abaturanyi abyinjiza mu Rwanda aciye mu karere ka Burera arabijugunya aracika.

CIP Twizeyimana avuga ko ryari itsinda ry’abantu batanu kuri ubu batatu basigaye bakaba bakomeje  gushakishwa.

Yakomeje ashishikariza abaturage kureka inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge kubera ingaruka mbi bigira ku buzima bw’abantu ndetse no ku mutekano w’igihugu.

Ati “Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubinywa, ahorana uburwayi ntashobore kugira icyo akora. Ikindi kandi abantu banywa biriya biyobyabwenge bahora bakora ibyaha bagafungwa.”

Yashimiye abakomeje gufasha inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha,abasaba gukomeza gutanga amakuru ku bantu bacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bicike.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo yaryo ya  263  rivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranije n’amategeko,  ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities