Abaturage ubwabo iyo ibibazo bibugarije babigize ibyabo nta kabuza bagira uruhare rugaragara mu kubishakira ibisubizo. Ibi byagaragaye mu muganda ngarukakwezi mu karere ka Gakenke, aho abaturage basaga ibihumbi bitanu bo mu murenge wa Cyabingo, batunganyije umuhanda ufite uburebure busaga kilometer cumi n’imwe.
Ni ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018, urubyiruko, abagore n’abagabo bari kumwe n’abayobozi babo bo mu nzego z’ibanze, ingabo na Polisi bakorera muri uwo murenge, bitabiriye umuganda ari benshi cyane, bafatanya gutunganya umuhanda wari warangiritse ureshya na Kilometero cumi n’imwe na metero Magana arindwi, uvuye Gicuba ukagera Giseke. Uwo muhanda ubafasha mu ngendo no mu buhahirane n’uturere twa Musanze na Burera ndetse ukabahuza n’umurenge wa Janja.
Mu kiganiro na Panorama, abaturage bo mu murenge wa Janja, bavuga ko umuganda bakoze ari igisubizo ku kibazo cy’ingendo kuko imodoka zari zaracitse muri uwo muhanda, ubu bakaba bishakiye igisubizo ku buhahirane n’abahandi.
Mbarushimana Jean Baptiste, atuye mu mudugudu wa Cyabingo, Akagari ka Mutanda, Umurenge wa Cyabingo. Avuga ko akoresha uwo muhanda cyane ariko kwangirika kwawo byangije byinshi. Agira ati “Uyu muhanda ndawukoresha cyane. Kwangirika kwawo byatumye abahahira mu isoko ryacu batongera kuguhahira, ibintu byaduteye igihombo cyane. Ubu kuba aritwe tuwitunganyirije tudategereje ko akarere ariko kazaza kuwudukorera, tugiye kongera guhahirana n’abanyamusanze ndetse n’abanyaburera.”
Akomeza avuga ko n’abanyakigali babahahiraga ibitoki, ibijumba n’ibisheke, ariko kwangirika kwawo byatumye nta n’umwe wahakandagiraga, byatesheje agaciro umusaruro wabo.
Si abaturage bonyine kuko abayobozi babo na bo ubwabo bavuga ko iyangirika ry’uwo muhanda hari byinshi byahombeje abaturage n’akarere ariko kandi kwishakamo ibisubizo biterwa n’uko abaturage baba bagize ibibazo ibyabo.
Twahirwa Jean de Dieu, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabingo. Avuga ko iyangirika ry’uwo muhanda ryakomotse ku mvura nyinshi, byatumye ubuhahirane bucika intege. Agaragaza uruhare rw’abaturage mu kwishakamo ibisubizo. Agira ati “Abaturage ubwabo babonye ko ari ikibazo gikomeye, biyemeza nta n’umwe usigaye gutunganya ahangijwe n’amazi no gusiba ibinogo byose byatumaga umuhanda utaba nyabagendwa.”
Nzamwita Deogratias, ni Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke. Na we avuga ko uyu muhanda koko wari imbogamizi ku ngendo n’ubuhahirane by’abaturage. Agira ati “Uyu muhanda urimo ibibazo bikomeye cyane byatewe n’ibiza byashyizemo ibitengu byinshi, byatumye ubuhahirane bukoresheje imodoka butagenda neza. Twaganiriye n’abaturage biyemeza gukoramo umuganda, umuhanda ukaba nyabagendwa.”
Umuyobozi w’akarere avuka kandi ko uyu muhanda Gicuba-Janja ufite uburebure bwa Kilometero zisaga mirongo itatu. Wari usanzwe ukorerwamo n’imodoka z’icyahoze ari ONATRACOM, ariko ubu izo modoka zitakihakorera. Nyuma yo gusiba ibinogo no gukuramo ibitengu, biteguye ko hari imodoka ntoya zitwara abagenzi ndetse n’izitwara imyaka zitangira kuwukoresha. Biteganyijwe ko ku ngengo y’imari y’uyu mwaka uyu muhanda uzatunganywa, ukanyuzwamo imashini ndetse ukanatsindagirwa kuko ubu batangiye kubakamo ibiraro bikomeye.
Panorama

Abaturage bo mu murenge wa Cyabingo bazindukiye mu muganda wo gutunganya umuhanda wabo wangiritse (Ifoto/Panorama)

Abakomoka mu karere ka Gakenke bakorera i Kigali n’ahandi bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Cyabingo mu gutunganya umuhanda (Ifoto/Panorama)

Abaturage bo mu murenge wa Cyabingo bazindukiye mu muganda wo gutunganya umuhanda wabo wangiritse (Ifoto/Panorama)

Abaturage bo mu murenge wa Cyabingo bazindukiye mu muganda wo gutunganya umuhanda wabo wangiritse (Ifoto/Panorama)

Abaturage bo mu murenge wa Cyabingo bazindukiye mu muganda wo gutunganya umuhanda wabo wangiritse (Ifoto/Panorama)

Abaturage bitabiriye inama ya nyuma y’umuganda bagezwaho gahunda zinyuranye za Leta (Ifoto/Panorama)

Abaturage n’abayobozi babo bitabiriye inama ya nyuma y’umuganda bagezwaho gahunda zinyuranye za Leta (Ifoto/Panorama)

Abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano baganira n’abaturage bakumva n’ibibazo byabo nyuma y’umuganda (Ifoto/Panorama)

Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke aganira n’abaturage nyuma y’umuganda (Ifoto/Panorama)

Abaturage bitabiriye inama ya nyuma y’umuganda bagezwaho gahunda zinyuranye za Leta (Ifoto/Panorama)
