Panorama
Polisi y’igihugu itangazako yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba mudasobwa muri rwunge rw’amashuri rwa Nduba, aho bakoraga, mu murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nduba, aho Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha buri kubakorera dosiye ngo bashyikirizwe ubutabera.
Ku itariki ya 28 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yafashe abantu batatu aribo; Harerimana Jean Damascene w’imyaka 56 y’amavuko, Mburenumwe Francois w’imyaka 49 y’amavuko na Nshimiyimana Eric w’imyaka 25, bakurikiranyweho kwiba mudasobwa 12 mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Nduba giherereye mu mudugudu wa Musezero, akagari ka Muremure mu murenge wa Nduba.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yemeje aya makuru y’ifatwa ryabo, avuga ko mu rukerera aribwo bo ubwabo bahamagaye umuyobozi w’ikigo bamumenyesha ko ikigo cyibwe n’abantu batabashije kumenya mu rwego rwo kujijisha.
SSP Hitayezu yagize ati “Babiri muri bo ni Harerimana Jean Damascene na Mburenumwe François basanzwe ari abazamu barinda iki kigo. Mu ijoro ryo ku wa 27 Mata nibwo zibwe, mu gitondo bahamagara Umuyobozi w’ikigo bamumenyesha ko ikigo cyibwe, kandi nyamara mu rugi hari hakirimo urufunguzo bakoresheje bakingura.”
Yakomeje avuga ati “Nyuma twaje guhabwa amakuru ko na Nshimiyimana Eric watekeraga abanyeshuri yafatanyije nabo mu kwiba izi mudasobwa, nawe arafatwa ubu bashyikirijwe Ubugenzacyaha mu gihe hagikorwa iperereza.”
SSP Hitayezu yakomeje aburira umuntu wese ugambirira kwiba kuba yabireka kuko amayeri n’amacenga yose yakoresha atazatinda gutahurwa agakurikiranwa n’ubutabera.
Yagize ati “Bashatse kwitwikira ijoro n’imvura yagwaga kuri uriya munsi, biyumvisha ko kuvuga ko bari bagiye kugama byahisha ukuri ku ruhare rwabo muri ubu bujura, ariko siko bimeze kuko hagenda hagaragara ibimenyetso bibashinja.”
Yavuze kandi ati “Inama tugira abakora uburinzi bw’ibigo by’amashuri n’ahandi hose baba baragiriwe icyizere bagahabwa akazi kabahemba, ni iy’uko batagomba gupfusha ubusa aya mahirwe baba baragize ngo bararikire bimwe mu bikoresho bashinzwe kurinda. Kwiba ibikoresho ushinzwe kurinda ni igikorwa kigayitse kigaragaza kutagira ubunyangamugayo mu kazi ushinzwe.”
Nibahamwa n’iki cyaha bazahanishwa ingingo ya 301 iteganya ko Umuntu ukora ubujura bukoreshejwe guca icyuho, kurira cyangwa imfunguzo zitari iza nyira zo; ahanishwa igihano cy’igifungo gishobora kugera ku myaka ine (4).
