Niyitegeka Eliana w’imyaka 56, utuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Kigabiro, afite umugabo n’abana bane. N’ubwo atazi gusoma no kwandika, abana be babiri barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, undi ageze muwa kane w’amashuri yisimbuye, umuto na we ageze mu wa kabiri.
Mu mudugudu atuyemo, nta muriro uhari, hambere yacanaga buji, ariko amaze kubona ko nta muriro uzabagezwaho vuba, yahisemo kugura amatoroshi menshi, ayashyira mu nzu kugira ngo abana be bajye babona urumuri ruhagije mu gihe cyo gusubira mu masomo.
Kuba yarasigajwe inyuma n’amateka n’ababyeyi be batigeze bamujyana mu ishuri kubera imyumvire bari bafite ivuga ko uwasigajwe inyuma n’amateka wese agomba kubeshwaho n’umwuga wo kubumba, bakumvisha abana ko kujya kwiga atari ibyabo, Eliyana yarabirenze, ajyana abana be mu ishuri, kuko yabyirutse akunda kwiga n’ubwo nta mahirwe yabonye yo kwiga ubwe. Ariko yahoranye inzozi zo kugira abana bize, kuko muri kamere ye akunda abana biga.
Eliyana yakoraga umwuga wo kubumba amavaze n’inkono, umwuga wamufashije kurihira abana amashuri abanza, ariko yanyuzagamo agacuruza agataro agashyiraho imbuto n’imboga, akabicururiza Nyabugogo no mu mujyi, amafaranga akuyemo akayabika.
Mu gihe abana babiri ba Niyitegeka Eliyana ubu barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, ni inzira ndende Eliyana yanyuzemo, kuko barangiza amashuri abanza, yasanze kubumba no kwikorera agataro bidahagije ngo abone amafaranga yo kubishyurira amashuri yisumbuye. Yisunze amatsinda y’abagore mu bimina bari barimo, agatanga amafaranga y’u Rwanda ibihimbi bibiri ku kwezi (2000frw), hanyuma akaguza amafaranga yabaga akeneye ngo yishyure minerivale bakayamuguriza. Ibyo byose yabikoraga kuko akunda abana biga.
Kuba mu myaka yashize abasigajwe inyuma n’amateka ntibajyanaga abana ku ishuri na n’ubu hakaba hari abatarahindura iyo myumvire, Eliyana asanga ari ukwihemukira no kwihombya kuko we yamaze kubona zimwe mu nyungu zo kugira umwana wize.
Yagize ati “Nkanjye nditanga ho urugero, ababyeyi banjye bambujije umugisha wo kujya mu ishuri, bapfa nta terambere mbagejejeho kuko nahoraga mu ibumba gusa. Abagifite iyo myumvire ya kutareka abana ngo bajye mu ishuri, barihemukira ndetse barihombya, kuko nk’ubu inzu mbamo nayubakiwe n’umukobwa wanjye w’imfura warangije Kaminuza.
Nyuma yo kubura ikibanza mu mudugudu abandi basigajwe inyuma n’amateka batujwemo i Masoro, yanyubakiye inzu y’ibyumba bine. Simbura icyo kwambara, kuko mufite akaba amfasha no kurihira abavandimwe be bakiri mu mashuri yisumbuye. Izo zose ni inyungu zo kugira umwana wize. Iyo ntamugira se ubwo ninde wari kunyubakira?”
Eliyana ashimira cyane umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA), abereye umunyamuryango, kuko nyuma y’uko awugiyemo wamufashije kurihira amashuri umwana we wa gatatu ubu ugeze mu wa Kane mu mashuri yisumbuye, akaba azanarihirwa na Kaminuza.
Niyitegeka arashaka kujya kwiga gusoma no kwandika binyuze muri gahunda ya Leta yo kwigisha abakuze gusoma no kwandika, mu rwego rwo kurwanya ubujiji mu baturage, aho avuga ko bidindiza iterambere.
Niyitegeka Eliyana asaba bagenzi be basigajwe inyuma n’amateka n’abanyarwanda muri rusange, kujyana abana mu ishuri bakiga, kuko asanga ari umurage mwiza. Ku ruhande rw’abasigajwe inyuma n’amateka, abona kuba bitwa abasigajwe inyuma n’amateka bitakabaye inzitizi yo kujyana abana babo mu ishuri.
Inkuru dukesha PAX PRESS
