Abaturage basaga 250 bo mu murenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mata 2019, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira imibiri y’inzirakarengane ihashyingura. Bavuga ko bahakuye isomo rikomeye ry’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bafata ingamba zo kujya kwigisha bagenzi babo kandi ko itazongera kubaho ukundi.
Aba baturage bari mu byiciro byose birimo urubyiruko, abarimu, abacuruzi, abahinzi-borozi, abikorera n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu murenge wa Kageyo, bagize igitekerezo cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugira ngo bagire byinshi bunguka ku mateka y’u Rwanda cyane cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyirandorimana Jeanne d’Arc ni umurezi. Afite imyaka 21 y’amavuko. Avuga ko amateka yabonye arenze ubwenge bwe. Agira ati “Najyaga mbyumva none ndabyiboneye. Mbonye ko ibyabaye mu Rwanda birenze ubwenge. Ngiye kubwira bagenzi banjye bose ko tugomba kuba umwe ibyabaye mu Rwanda ntibizongere ukundi.”
Dushimirimana Pascal akorera mu murenge wa Kageyo. Akiri mu mashuri yisumbuye yayoboraga AERG aho yigaga. Yahoraga afite inyota yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali. Ati “Ibyo nabonye ntibyoroshye kubisobanura, ariko nabonye uko Jenoside yateguwe ngera n’aho FPR yayihagaritse. Ibyo nabonye ni agahomamunwa. Nk’uko hari amasomo ntanga afite aho ahuriye n’amateka, nize kandi nabonye uburyo nzajya nsobanurira abana.”

Hunamiwe abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi (Ifoto/Panorama)
Nayisingiza Mariya Odeta ni Umujyanama w’ubuzima. Avuga ko yajyaga yumva amateka ari mu rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali agira amatsiko yo kuza kuyareba. Agira ati “Uwavuga ngo agaruye ibitekerezo nka biriya tuzamwima amatwi tumwamagane. Nintaha ndabwira abanda amateka nabonye. Ibyabaye mu gihugu cyacu birababaje cyane kandi ntitwifuza ko bizongera ukundi.”
Mutesi Solange yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Avuga ko mu rwibutso yabonyemo amateka ababaje cyane, ateye agahinda gakomeye. Ati “Nabonye amafoto, imyenda abishwe bari bambaye, nabonye n’ibikoresho bakoreshaga bica abantu. Ubundi twabibwirwaga ariko nabyiboneye; ndabwira bagenzi banjye ukuri ku byo nabonye. Ndabigisha kwimakaza urukundo n’ubumwe Jenoside ntizongere kuba ukundi.”
Bizimana Leonidas ni Umujyanama uhagarariye Umurenge wa Kageyo mu nama njyanama y’Akarere ka Gatsibo. Avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi bije bikurikira ibiganiro byatanzwe mu cyumweru k’icyunamo, kandi ari uburyo bwo kubyuzuza.
Agira ati “Twashatse ko amateka babwiwe bakongeraho kwirebera n’amaso ndetse no kumva n’amatwi yabo kugira ngo bamenye ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba ni abahamya b’abandi, buri wese agomba kuba mwarimu w’abandi.”
Musonera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo. Mu kiganiro n’itangazamakuru yadutangarije ko gutegura kuza gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi byaturutse mu biganiro bagiranye n’abaturage mu minsi ijana yo kwibuka, bashyiramo no gusura uru rwibutso kuko rubumbye amateka y’igihugu.
Avuga ko hari isomo rikomeye abaturage bahakuye ku buryo bagiye kuba abarimu ba bagenzi babo. Ati “Twatekereje ku byiciro byose by’abaturage cyane cyane abarimu n’urubyiruko rurimo n’abanyeshuri kugira ngo aya mateka bayatware bazayigishe bagenzi babo. Gusura urwibutso bituma abaturage barushaho kumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo babona ko abacitse ku icumu bahuye n’akaga gakomeye. Aba rero nibo barimu ba bagenzi babo…”

Abaturage b’Umurenge wa Kageyo basobanurirwa ibijyanye no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi (Ifoto/Panorama)
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri isaga 250,000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Hakorerwa ibikorwa bitandukanye birimo Kwibuka no kunamira abahashyinguye, ndetse no kwigisha amateka y’u Rwanda. Uretse igice k’inzu irimo amateka, hari urukuta rwanditseho amazina y’abahashyinguye hakaba n’igice cy’Urumuri rw’Ikizere. Abarugana basabwa kuba ba Ambasaderi b’amahoro. Mu Rwanda hose habarurwa inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zigera kuri 233.
Umurenge wa Kageyo utuwe n’abaturage 25,442 abaje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali bagera kuri 260 muri bo urubyiruko rusaga 180. Iyi ni inshuro ya kabiri uyu munyabanga Nshingwabikorwa azana abaturage ayoboye gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi; ubwa mbere mu mwaka wa 2018 yayoboraga Umurenge wa Nyagihanga, ubu akaba amaze igihe gito mu murege wa Kageyo.

Abaturage b’Umurenge wa Kageyo mu karere ka Gatsibo basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi (Ifoto/Panorama)
Rwanyange Rene Anthere
