Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo: Hahujwe ibipimo by’imihigo y’Akarere n’Imirenge ya 2018/2019

Gasana Richard Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo

Mu rwego rwo guhuza hamwe icyerekezo kimwe ku mihigo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwahuriye hamwe n’ibyiciro bitandukanye birimo abanyamabanga Nshingwabikorwa,abayobozi n’amashami ku rwego rw’Akarere hagamijwe kunoza no guhuza ibipimo by’imihigo 2018/2019 biteganyijwe kugerwaho.

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 6-7 Kanama 2018 aho buri murenge wagaragazaga ibyifuzo by’abaturage basabye ko bakorewa mu mihigo, bigahuzwa n’imihigo Ubuyobozi bw’Akarere buzasinyana na Perezida wa Repubulika mu ngengo y’imari 2018/2019.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yavuze ko iki gikorwa kizafasha Akarere gukorera ku ntego zihamye kandi zishingiye ku byifuzo by’abaturage biba byarakusanyirijwe ku rwego rw’umurenge.

Iki gikorwa cyo guhurizahamwe ibipimo by’imirenge n’Akarere nibyo bizavamo imihigo y’Akarere kazasinyana n’Umukuru w’Igihugu kandi ikaba itegerejweho kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, Akarere ka Gatsibo gafite imihigo 57 irimo 24 y’ubukungu,21 y’imibereho myiza na 12 y’imiyoborere myiza n’ubutabera.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities