Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kageyo, mu rugo rwa Mudaheranwa Telesphore w’imyaka 40 abapolisi bahasanze imbaho 44. Izi mbaho yazibazaga mu biti byo mu ishyamba rya Leta, riri mu kagari ka Busetsa mu mudugudu wa Cyivugiza mu murenge wa Kageyo. Izi mbaho zafashwe ku cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2020.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo amakuru ya ziriya mbaho amenyekane byaturutse ku baturage baturiye iryo shyamba rya Leta.
Yagize ati “Hari umuturage wari ufite amakuru yizewe y’ukuntu Mudaheranwa ajya mu ishyamba rya Leta riteyemo ibiti byo mu bwoko bwa Pinusi akabibazamo imbaho. Twahise dutegura igikorwa cyo gusaka mu rugo rwa Mudaheranwa tuhasanga imbaho mirongo ine n’enye, koko zo mu biti byo mu bwoko bwa Pinusi; gusa Mudaheranwa we yahise acika abapolisi bataragera iwe, ariko aracyarimo gushakishwa ngo ashyikirizwe inzego zibishinzwe.”
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko usibye ziriya mbaho zafatiwe mu rugo rwa Mudaheranwa hari n’abajya muri ririya shyamba bagatwikamo amakara kuko kugeza ubu ibiti biri ku buso bwa hegitari imwe bimaze gutemwa.
Yakomeje akangurira abantu gutanga amakuru igihe cyose hari uwo babonye yangiza ishyamba rya Leta. Yabibukije ko nta muntu wemerewe gutema ibiti atabifitiye uburenganzira kabone n’iyo yaba yarayabyitereye.
Ati “Abantu bagomba kumenya ko kwangiza ibidukikije ari icyaha gihanwa n’amategeko, cyo kimwe no gusarura ishyamba utabifitiye uburenganzira butangwa n’ubuyobozi.”
Yibukije abantu ko amashyamba afatiye runini ikiremwa muntu kuko ariyo azana umwuka mwiza duhumeka ndetse akagira uruhare mu gutuma imvura igwa ndetse agafata ubutaka ntibutwarwe n’isuri.
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000Frw).
Uwimbabazi Sarah
