Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo: Ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage bwatanze umusaruro mu gukumira ibiyobyabwenge

Mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge Polisi yakoze ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Gatsibo, hafatiwemo ibiyobyabwenge biri mu makarito 109 y’inzoga zikomoka mu bihugu by’abaturanyi ariko zitemewe gucuruza mu Rwanda.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ibi ni ibyatangajwe mu mpera z’icyumweru gishize, mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Zebra waragi, byabereye mu murenge wa Ngarama, bikaba byaritabirwe n’abaturage bagera ku 1000 barimo abanyeshuri ndetse n’abamotari bakorera muri uyu murenge.

Ibiyobyabwenge byamenwe  bigizwe n’amakarito 109 ya zebra warage byafatiwe mu mirenge ya Ngarama na Nyagihanga.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Theogene Manzi, yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano, cyane cyane  mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge.

Akomeza asaba urubyiruko rukigaragara mu biyobyabwenge kubireka bakabyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyibaha bakora imishinga ibyara inyungu.

Yagize ati “Ejo heza h’Igihugu cyacu hari mu biganza by’urubyiruko ntibikwiye ko ubuzima bwabo bwangizwa n’ibiyobyabwenge. Dukwiye guhagurukira rimwe nk’ababyeyi, abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano tu karengera ubuzima bw’abana bacu dutanga amakuru kuwo ariwe wese ukwirakwiza ibiyobyabwenge mu Gihugu.”

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, avuga ko kuba Polisi ishobora gufata ibiyobyabwenge ku bwinshi ibikesha imikoranire myiza ifitanye n’abaturage.

Yagize ati “Nyuma yo gusobanurirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge, ubu abaturage basigaye bagira uruhare mu kurwanya abacuruza Kanyanga, urumogi, ndetse n’inzoga z’inkorano aho bakorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku babicuruza.”

Ibikorwa byo kumena ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo bibaye nyuma y’umunsi umwe hamenwe litiro zisaga ibihumbi bitatu (3000Ltrs) z’inzoga zitemewe, mu turere twa Nyaruguru, Huye na Ruhango.

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego  bakomeje ibikorwa bikangurira abaturage kutishora mu biyobyabwenge, bagorora abo byagizeho ingaruka ari nako ababicuruza bafatwa bagakurikiranwa.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities