Connect with us

Hi, what are you looking for?

akazi

Gicumbi: Abagore basoroma icyayi barinubira amafaranga make bahembwa

Bamwe   mu   bagore   bo   mu   mirenge   ihingwamo   icyayi  mu karere  ka Gicumbi, bavuga ko batinya kujya gukora imirimo yo gusoroma icyayi kuko bahembwa make, abandi ugasanga basusuzugurwa kubera uwo murimo.

Iyo utereye amaso mu mirima y’icyayi ya COTHEVEM na COPTHE Mulindi, usanga umubare w’abagore bakoramo ari mbarwa ugereranyije n’uw’abagabo bakora uyu murimo. Iyo ubegereye bavuga ko kuba bake biterwa n’intica ntikize bahembwa, kuko umukozi ahembwa amafaranga 45 ku kilo kimwe yasaruye. Ibi ngo bituma kano kazi gasa n’agasuzuguritse.

Mukarwego Roza ni umwe mu basoromyi b’icyayi. Avuga ko ikibazo ari uko amafaranga bahembwa ari ntacyo abamarira kuko ari make, uyajyana ku isoko ntugire icyo uhahamo. Agira ati “nubwo twemera tukaza ariko usanga abana n’ubundi bicwa n’inzara kandi dukora. Rero twumva nibura bakurikije uko ku isoko bihagaze bakayongereye kugira ngo natwe tubone uko dutunga abana tubashe no kwikenura no mu bindi.”

Ndaribitse Mediatrice uhagarariye ihuriro ry’abahinzi b’icyayi mu ntara y’amajyaruguru, agaruka ku ngano  y’igiciro, avuga ko    hari inzego  zirebwa  nacyo   zirimo  Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga “NAEB”.

Akomeza agira ati “Abagore ntobakwiye kwinubira iki giciro, kuko kuba bafite aho bakora mu mirima y’icyayi ari andi mahirwe bafite yabafasha guhindura imibereho yabo.”

Yakomeje avuga ko hari uburyo bashyiraho igiciro bakurikije uko gihagaze ku isoko mpuzamahanga, hanyuma NAEB, MINAGRI na Federasiyo y’abahinzi b’icyayi bagaterana, bakagena uburyo igiciro gisaranganywa ariko kandi bitabuza gukora kuko abenshi hari aho byabakuye kandi bageze heza.

Bangirana  JMV, Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge  wa  Kaniga, hamwe  mu hahingwa  icyayi, avuga  ko nk’ubuyobozi   butazahwema  gusaba  abaturage  cyane cyane  abagore  gukora   imirimo  ibafasha  kunganira  abagabo mu rugamba rw’iterambere.

Yagize ati “umusoromyi nabanze abikunde kuko habamo amafaranga menshi. Niba hari icyo basoroma n’igisigara ni uko hari amahirwe, kuko gusoroma icyayi bihoraho ni amafaranga aba akiyongera.

Yakomeje abashishikariza gukura amaboko mu mufuka cyane urubyiruko, kuvuga ko bategereje akazi muri Leta cyangwa ahandi bakwiye kubihindura bakishakamo amafaranga ndetse n’ikibatunga, kuko iki ari igihe cyo guhindura imyumvire.

Mu karere ka Gicumbi imirenge 11 niyo ihingwamo icyayi, na ho abahinzi ibihumbi bitanu (5000) nibo bafite imirima muri Koperative ya COTHEVEM na COPTHE Mulindi, abasoromyi bose hamwe ni 1883, muri bo abagore ni 344 bangana na 18.2 ku ijana (18.2%). Nubwo bimeze bityo, hifuzwa abasoromyi babasha gusoroma iyi mirima yose basaga ibihumbi bitanu, bivuze ko abahari bangana na 37.7 ku ijana (37.7%).

Munezero Jeanne d’Arc

1 Comment

1 Comment

  1. Munyaneza jack

    September 30, 2020 at 06:59

    Great
    I’m interested in your news and I think day to day you’re gonna stay giving us the life’s light.
    Stay strong and know that I’m with you.
    PANORAMA. RW on the top

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities