Bamwe mu bagore bo mu mirenge ihingwamo icyayi mu karere ka Gicumbi, bavuga ko batinya kujya gukora imirimo yo gusoroma icyayi kuko bahembwa make, abandi ugasanga basusuzugurwa kubera uwo murimo.
Iyo utereye amaso mu mirima y’icyayi ya COTHEVEM na COPTHE Mulindi, usanga umubare w’abagore bakoramo ari mbarwa ugereranyije n’uw’abagabo bakora uyu murimo. Iyo ubegereye bavuga ko kuba bake biterwa n’intica ntikize bahembwa, kuko umukozi ahembwa amafaranga 45 ku kilo kimwe yasaruye. Ibi ngo bituma kano kazi gasa n’agasuzuguritse.
Mukarwego Roza ni umwe mu basoromyi b’icyayi. Avuga ko ikibazo ari uko amafaranga bahembwa ari ntacyo abamarira kuko ari make, uyajyana ku isoko ntugire icyo uhahamo. Agira ati “nubwo twemera tukaza ariko usanga abana n’ubundi bicwa n’inzara kandi dukora. Rero twumva nibura bakurikije uko ku isoko bihagaze bakayongereye kugira ngo natwe tubone uko dutunga abana tubashe no kwikenura no mu bindi.”
Ndaribitse Mediatrice uhagarariye ihuriro ry’abahinzi b’icyayi mu ntara y’amajyaruguru, agaruka ku ngano y’igiciro, avuga ko hari inzego zirebwa nacyo zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga “NAEB”.
Akomeza agira ati “Abagore ntobakwiye kwinubira iki giciro, kuko kuba bafite aho bakora mu mirima y’icyayi ari andi mahirwe bafite yabafasha guhindura imibereho yabo.”
Yakomeje avuga ko hari uburyo bashyiraho igiciro bakurikije uko gihagaze ku isoko mpuzamahanga, hanyuma NAEB, MINAGRI na Federasiyo y’abahinzi b’icyayi bagaterana, bakagena uburyo igiciro gisaranganywa ariko kandi bitabuza gukora kuko abenshi hari aho byabakuye kandi bageze heza.
Bangirana JMV, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga, hamwe mu hahingwa icyayi, avuga ko nk’ubuyobozi butazahwema gusaba abaturage cyane cyane abagore gukora imirimo ibafasha kunganira abagabo mu rugamba rw’iterambere.
Yagize ati “umusoromyi nabanze abikunde kuko habamo amafaranga menshi. Niba hari icyo basoroma n’igisigara ni uko hari amahirwe, kuko gusoroma icyayi bihoraho ni amafaranga aba akiyongera.
Yakomeje abashishikariza gukura amaboko mu mufuka cyane urubyiruko, kuvuga ko bategereje akazi muri Leta cyangwa ahandi bakwiye kubihindura bakishakamo amafaranga ndetse n’ikibatunga, kuko iki ari igihe cyo guhindura imyumvire.
Mu karere ka Gicumbi imirenge 11 niyo ihingwamo icyayi, na ho abahinzi ibihumbi bitanu (5000) nibo bafite imirima muri Koperative ya COTHEVEM na COPTHE Mulindi, abasoromyi bose hamwe ni 1883, muri bo abagore ni 344 bangana na 18.2 ku ijana (18.2%). Nubwo bimeze bityo, hifuzwa abasoromyi babasha gusoroma iyi mirima yose basaga ibihumbi bitanu, bivuze ko abahari bangana na 37.7 ku ijana (37.7%).
Munezero Jeanne d’Arc

Munyaneza jack
September 30, 2020 at 06:59
Great
I’m interested in your news and I think day to day you’re gonna stay giving us the life’s light.
Stay strong and know that I’m with you.
PANORAMA. RW on the top