Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gicumbi: Babiri bafashwe bakekwaho gutanga ruswa

Abagabo babiri  bafashwe bakekwaho gutanga ruswa ku  bapolisi kugirango bafungure  umugore w’umwe muri aba bagabo  ufungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Byumba akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge kuko yafatanwe udupfunyika 597 tw’urumogi.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ku wa 27 Ukuboza 2018, nibwo  aba bombi bafatiwe mu murenge wa Kageyo  mu kagari ka Gihembe  bashaka  gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 250,000 frw.

Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana avuga ko nyuma yo gufatana umugore w’umwe muri aba bagabo urumogi  bahise bategura gutanga ruswa ku girango afungurwe.

Yagize ati “Umugabo w’uriya mu gore wafatanwe urumogi yahamagaye   umupolisi ukorera kuri sitasiyo ya Byumba amubwira ko ashaka kuza kumureba bakaganira ku kibazo cy’umugore we.”

Akomeza avuga ko aho kugira ngo abe ari we uza yahisemo gutuma umuntu akamuha amafaranga 250,000 ngo abihe uyu mupolisi na we amufashe umugore we afungurwe.

Yagize ati “Uyu waje azanye ruswa yahise afatwa hahita hatangira ibikorwa byo gushakisha uwamutumye biza kurangira na we afashwe ubu bakaba bari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.”

CIP Rugigana yagiriye inama abaturage kwirinda ibyaha aho kumva ko bazatanga ruswa kugirango bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “ Igikwiye n’uko abantu bakwirinda ibyaha bakanubahiriza amategeko ni ngombwa  ko buri wese yumva ko ruswa ifite ingaruka ku buzima bw’igihugu haba mu miyoborere myiza, kwimakaza itonesha n’akarengane ndetse no kumunga ubukungu bw’igihugu Polisi ikaba yarahagurukiye kurwanya buri wese ufitanye isano n’ibikorwa byo gutanga cyangwa kwakira ruswa.”

CIP Rugigana asoza asaba abaturage kurushaho gufatanya n’inzego zitandukanye kurwanya ruswa binyuze mu gutanga amakuru aho igaragaye.

Itegeko rihana ruswa mungingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities