Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Batatu mu maboko ya Polisi bakekwaho ubwambuzi bushukana

Mu gitondo cyo ku itariki 22 z’uku kwezi, Polisi mu karere ka Gisagara yafashe abantu batatu bakekwaho ubwambuzi bushukana bw’amafaranga bakoreye abatuye akagari ka Bweya, umurenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmnauel Kayigi, yavuze ko abafashwe ari Niyomugabo Eugene, Uwimana Gaudence na Semanzi Emmanuel.

Yavuze ko aba batatu basabye amafaranga abatuye aka kagari bababwira ko bazaha abana babo ubufasha burimo kubarihira amafaranga y’ishuri, kubagurira imyambaro no kubaha ibiryo; ariko ko bababeshyaga kuko bababwiraga ko bazafashwa n’Umushinga bakorera witwa OPEDEI; kandi warahagaritse ibikorwa wakoraga byo gufasha abana bo mu miryango itishoboye  hamwe n’abana baba ku mihanda; uyu mushinga ukaba warakoreraga mu mirenge ya Mbazi na Ngoma , mu karere ka Huye.

CIP Kayigi yongeyeho ko basabaga amafaranga y’u Rwanda Magana ane ku mwana umwe; bakavuga ko ari ayo kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abazafashwa; bakaba bari bamaze kuvana mu baturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu na Magana inani (60,800Frw).

Yagize ati,”Bamwe mu bo batse amafaranga ni bo babimenyesheje Polisi nyuma y’aho batahuriye ko ari Abatekamutwe bagamije kubarwa utwabo. Polisi yabafatiye mu cyuho barimo kwaka amafaranga, ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Yagiriye inama abatuye iyi Ntara yo kurangwa n’ubushishozi; kandi bakagira amakenga kugira ngo birinde kuribwa amafaranga na ba Rutemayeze nk’aba bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo bagere ku migambi yabo; abenshi muri bo bakaba bakora icyaha cy’ubwambuzi bushukana biyita abakozi  b’inzego zitandukanye .

CIP Kayigi yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,”Aba batatu bafatiwe mu cyuho kubera ko bamwe mu bo batse amafaranga batanze amakuru ku gihe. Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi cyane kuko bituma inzego zibishinzwe zikumira ibyaha; bikaba kandi bituma hafatwa ababikoze.”

Ubwambuzi bushukana buhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities