Abaturage batuye imirenge ya Ndora na Musha mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo barasaba inzego zibishinzwe ko amavomero begerejwe binyuze mu budehe, bakora uko bashoboye bakabona amazi kuko bagikora urugendo runini bavoma ku makano yo mu mibande bitewe n’ibura rikabije ry’amazi.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko kugeza ubu 81 ku ijana by’abaturage bagera ku 322,000 bagatuye begerejwe amazi meza. Nyamara abaturage bavuga ko nubwo begerejwe aya mazi, batabura kuyoboka amavomero yo mu mibande, kuko andi nta mazi abamo.
N’ijerekani ku mutwe avuye kuvoma mu kabande, Mukeshimana Violeta, umuturage wo mu kagari ka Bukinanyana mu murenge wa Musha yatangarije Ikinyamakuru Panorama, ko kugira ngo agere ku ivomo riri mu kabande akoresha hagati y’iminota 40 n’isaha kugenda no kugaruka mu gihe amazi begerejwe hafi ashobora kumara hagari y’iminsi 7 na 14 adaheruka muri robine.
Gusa, Mukeshimana avuga ko ivomero bubakiwe hafi ari ryiza iyo hatabayeho ibura rikabije ry’amazi muri ryo.
Agira ati “Nyine ni ryiza kuko iyo twabonye amazi biratworohera ntabwo dukora urugendo rurerure tujya mu kabande. Iyo hano ku ivomero hari amazi ijerekani tuyigura amafaranga makumyabiri.”
Akenshi iyo yakamye aba baturage ijerekani y’amazi bayigura amafaranga 200 ku bafite ingufu bayavomye mu kabande.
Mukeshimana kimwe n’abandi baturage bavoma ku iri vomero riri hafi n’Umurenge SACCO muri Musha bavuga ko iki ari icyumweru cya kabiri nta n’igitonyanga muri iri vomero.
Mutabazi Jean Claude, ni umusore ukora muri resitora muri uyu murenge wa Musha, avuga ko kugeza ubu ikibazo cy’amazi kikiri ingorabahizi kubera amavomero amara igihe kirekire atagira amazi, akavuga ko ntacyahindutse ku rugendo akora ajya kuvoma bitewe n’iki kibazo.
Mutabazi kandi avuga ko impamvu amazi aba makeya mu ivomero rusange ry’ubudehe ari uko hari abayahawe mu ngo zabo bayagurisha ku ijerekani ku mafaranga 50 maze akagenda aba makeya.
Ati “Bagakwiye gushyiramo imbaraga nyine ku buryo amazi twayabona bitatugoye kandi akajya ahoramo.”
Abaturage kandi bavuga ko abashinzwe kubavomera kuri aya mavomo y’ubudehe kenshi batabaha amazi bakigira muri gahunda zabo kandi ari inshingano bahawe.
Mutabazi akomeza agira ati “Urabona ni bo bishyiriraho isaha yo kuvoma, wamubwira ngo ngwino ujye kumpa amazi akigira mu bindi akumva ko ibyo nta gaciro bimuhaye, noneho ubwo byamara kugenda gutyo, iyo uyabuze uhita ujya mu kabande,”
Avuga ko mu gihe aya mazi yabuze bigora cyane umuturage udafite amafaranga ijana cyangwa 200 yo kuyatumiza mu kabande cyangwa kuyagura ku bayahunitse mu bigega.
“Ubwo turabikubwira byibura twe tubasha kubona icyo giceri cy’ijana cyangwa 200 kuko tuyakoresha muri resitora. Ariko noneho ibaze nk’umuturage cyangwa umukene wari umenyereye ijerekani y’amafaranga 20?”
Abaturage kandi bavuga ko iki kibazo kigera ku bana bajya kwiga kuko akenshi bakerererwa bagiye kuvoma mu kabande.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, Mvukiyehe Innocent, ashimangira ko abaturage babarirwa kuri 81 ku ijana bagerwaho n’amazi meza, aho bakora urugendo rwa metero zitarenga 500 kugenda no kugaruka.
Mvukiyehe avuga ko hari ingamba akarere kafashe zo kwihutisha gukemura ikibazo cy’amazi aho imiyoboro ishaje irimo gusanwa hubakwa n’imishya.
Ati “Ubu rero aho amazi atari yagera, twamaze gukora inyigo z’imiyoboro igomba kubakwa, hakaba hari n’ahandi abaturage batabona amazi kubera ko hari imiyoboro ikeneye gusanwa kandi inyigo zayo na zo zirahari. Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amazi meza ku baturage (WASAC) tugenda dushyiramo amafaranga adufasha kugeza amazi meza ku baturage.”
Yongeraho ati “Ku batayafite, baracyakora rwa rugendo rurerure bajya kuvoma hirya no hino kuko hari ahari amakano, ikibazo ni rwa rugendo runini bakora ni rwo dushaka kugabanya.”
Igice kinini cy’aka karere kidafite amazi ni umurenge wa Muganza, aho Mvukiyehe avuga ko kugeza ubu bigoranye kuhageza amazi kuko hahanamye cyane ugereranije n’aho aturuka.
Agira ati “Turateganya ko mu mwaka utaha tuzahageza amazi dukoresheje moteri. Mu gukomeza rero tugenda tugana mu mihigo isanzwe mu yindi midugudu, hari amafaranga yagenewe abaturage ku nkunga y’ubudehe ashobora kuzatekerezwaho n’abaturage uburyo bazajya bayatanga akabafasha muri ibyo bikorwa.”
Nk’uko Mvukiyehe akomeza abisobanura ngo ingufu nyinshi ziri gushyirwa mu murenge wa Nyanza, Kigembe, Mukindo na Mugombwa, aho amazi avanwa mu karere ka Nyaruguru ajya muri Gisagara.
Indi miyoboro y’amazi irimo gusanwa ni umuyoboro wa Mayaga, Gikonko, Musha, Mamba kugera ahari kubakwa uruganda rwa Nyiramugengeri ndetse n’aharimo kubakwa imidugudu y’ikitegererezo.
Biteganyijwe ko mu mwaka utaha abaturage bose b’Akarere ka Gisagara bataragerwa ho n’amazi bagera kuri 19 ku ijana na bo bazaba bakemuriwe iki kibazo hifashishijwe uburyo bw’imashini zizamura amazi.
Hakizimana Elias

abahungu bakora muri resitora bagiye kuvoma mu kabande (Photo/Elias H.)
