Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Itorero UEBR ryoroje imiryango 70 amatungo magufi

Rukundo Eroge

Umushinga RW 0442 ukorera mu Itorero UEBR Paruwasi ya Mwendo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mamba, ku nkunga ya Compassion International Rwanda, woroje imiryango 70 amatungo magufi y’ingurube mu rwego rwo gukomeza gushyigikira mu iterambere ry’imiryango ifite abana bafashwa n’uyu mushinga. Ni igikorwa cyabaye ku wa 11 Mata 2024 aho umushinga ukorera i Mwendo.

Bamwe mu babyeyi borojwe amatungo magufi bavuga ko aje ari ingirakamaro, agiye kubafasha kurushaho kwiteza imbere, babona ifumbire bagahinga bakeza, bakanagurisha ibibwana izi ngurube zizabyara kandi bizeye ko bizabyara inka mu minsi iri imbere.

Mugirwanake Vestine agira ati “Nsanzwe ndi umuhinzi, nororaga agahene gusa kubona ifumbire ikwiriye aho mpinga hose byangoraga, ariko iyi ngurube igiye kumfasha kubona ifumbire; mfumbire uko bikwiye ndetse n’ibibwana izajya ibyara niteze ko bizamfasha gutera imbere mbibyaza amafaranga.”

Ngendahayo Pascal agira ati “Ingano y’aho mpinga ntiyari ihuye n’ifumbire mfite, nk’umuhinzi mworozi ngiye gukoresha ifumbire iyi ngurube izampa mpinge neze, nihaze mu biribwa nsagurire n’amasoko niteze imbere. Ibyo kuyigaburira nizeye ko nzabibona.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Manirarora Eugene, avuga ko inkunga itorero UEBR ku nkunga Compassion International Rwanda ritanze ari ingirakamaro cyane kuko ijyanye n’umuhigo umurenge wari ufite. Ashishikariza ababyeyi gukomeza kwita ku nshingano zo kwita ku bana babo nk’abagomba kubibazwa, kuko abana ishingiro ry’ibyo bageraho byose.

Agira ati “Turabashimiye kandi namwe muri abafatanyabikorwa bacu mujye mubizirikana, murusheho kwita kuri aba bana, twizeye ko muzarushaho gutera imbere, izi ngurube zikazabyara inka.”

Umuhuzabikorwa w’Umushinga Compassion International Rwanda mu Karere ka Gisagara, Uwihanganye Erson Wesley, avuga ko ibikorwa byose umushinga ukora biba bigamije kugobotora umwana mu ngoyi z’ubukene mu izina rya Yesu, azaba aboroje kuzita ku matungo babonye bakazoroza n’abandi.

Agira ati “Izi ngurube n’ipfundo ry’ubukire mugende muziteho, nta muntu wemerewe kugurisha izi ngurube. Twiteguye nkubaha byinshi ariko vuba aha bizagira iherezo. Mugende mwizigamire, mwige imyuga…tubatere inkunga ku buryo muzakomeza kubaho niyo umushinga waba utacyiriho.”

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukomeza guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi nk’imwe mu nzira yo gukomeza gufasha abaturage kubona ifumbire y’imborera n’amafaranga atangwa no korora ayo matungo.

Iyi miryango 70 yorojwe ingurube mu gihe indi miryango 60 izorozwa muri iyi gahunda izakurikiraho mu cyumweru kiri imbere. Ni mu gihe kandi Umurenge wa Mamba wari ufite umuhigo wo koroza abaturage ingurube 130 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, aho kuri ubu umaze kubona ingurube 140. Zitezweho kuzunganira gahunda y’inka ku muryango.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.