Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gishamvu: Kutigerera ku isoko bituma ibikorwa by’abanyabugeni byitirirwa ababicuruza

Abanyabugeni bo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye, mu Ntara y’amajyepfo bavuga ko kutabasha kwicururiza ibyo bakora, bituma uruhare bagira mu kwimakaza umuco nyarwanda rutamenyekana.

Abanyabugeni b’i Gishamvu bakorera muri koperative Duterimbere Arts Gishamvu igizwe n’abanyamuryango 42, bafite impano bakomora ku basekuruza babo, yo gukora ibikoresho byo mu giti byakoreshwaga mu Rwanda rwo hambere kuri ubu bikoreshwa mu mihango ishingiye ku muco. Bakora inkoni, imbehe, inkongoro, intebe za Kinyarwanda n’andi mashusho atandukanye y’inyamanswa cyangwa abantu.

Ntakiyimana Laurent umaze imyaka 40 akora ibihangano bitandukanye, avuga ko aho bakorera muri Gishamvu nta soko ry’ibikorwa bya bo rihari kuko nta baturage babikenera. Kugira ngo bigurwe biba ngombwa ko biyambaza abacuruzi bo mu mijyi ya Kigali na Huye akaba aribo babirangura bakabyicururiza. Akomeza avuga ko abo babicuruza babikuramo inyungu ibateza imbere kurusha ababa babikoze. Aragira, ati “tugira ikibazo cy’abo babicuruza babyiyitirira, bakajya hirya no hino ku migabane itandukanye. Ndetse bikanabatunga cyane kurusha uko twebwe tubikora bidutunze.”

Byiringiro Callixte, umuyobozi wa Koperative, asanga icyo kibazo cyakemuka ari uko koperative ibashije kwicururiza ibikorwa byayo, akaba asaba Leta n’abafatanyabikorwa kubibafashamo kugira ngo ibyo bakora bijyanye n’umuco bigaragarire buri wese. Ati “turamutse dufite ubushobozi bwo kugira ahantu mu mujyi ducururiza, twabona umusaruro kurushaho (…); inzego z’ubuyobozi zitubaye hafi zikadufasha, twakora ingendoshuri tukitabira n’amamurikagurisha, natwe tukamenyekana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, agira inama aba banyabugeni, kwandikisha nk’umutungo bwite ibikorwa bya bo by’umwimerere mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, kugira ngo abandi bantu batabyiyitirira. Uyu muyobozi kandi ahamagarira abanyabugeni b’i Gishamvu, kuza kumurika ibikorwa bya bo mu nzu yagenewe kumurika ibikorwa by’abaturage iri mu mujyi wa Huye kuko ari ubuntu; akanabashishikariza kwitabira amamurikagurisha atandukanye.

Kibibi Jean De Dieu, umuyobozi w’Ihuriro ry’abahanzi b’abanyabugeni ku rwego rw’igihugu, atangaza ko hari ibikorwa bamwe mu bahanzi bita ibyabo kandi ari iby’abandi basubiyemo. Ati “iyo urebye usanga ibyo bakoze ari byo basigiwe na sekuru, abavandimwe ba bo, ndetse bikorwa n’ahandi. Iyo ugiye mu Itegeko rirengera umutungo bwite w’ubwenge, usanga atari ibyabo. Igihangano cy’umwimerere nicyo cyandikishwa muri RDB”.

Ibikorwa by’ubugeni biri mu birengerwa n’Itegeko no 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, mu ngingo ya kane, igika cya kabiri. Igihangano cyemewe kwandikishwa nk’umutungo kikaba kigomba kuba ari umwihariko wa nyiracyo.

Uwiringira Marie Josee

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities