Amakuru akwirakwira ku mbugankoranyambaga agaragaza ko urutonde rw’abakinnyi 18 b’ikipe y’u Rwanda rwatangajwe n’umutoza w’Umupira w’amaguru, rutariho Kapiteni wayo Haruna Niyonzima kubera ibyangombwa byagaragaye hariho imyaka itandukanye.
Amakuru aturuka mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru kw’Isi (FIFA), agaragaza ko Haruna Niyonzima afite ibyangombwa bihuje amazina ariko bidahuje imyaka, aho bigaragara ko hamwe yavutse mu 1988 ahandi hakagaragara 1990.

Haruna Niyonzima ubwo yaganiraga n’Umutoza Mashami mu myitozo
Ibi byatumye umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, afata umwanzuro wo kumusimbuza Muhire Kevin mu bagomba kubanza mu kibuga.
Ubwanditsi
