Abanyeshuri, abarimu n’ababyeyi basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko bahakura amasomo akomeye atuma bafata umugambi ko Jenoside itazongera ukundi.
Abanyeshuri n’abarezi bo mu rwunge rw’amashuri rwa Masaka ya mbere (GS Masaka I), ku wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeza kubishyira muri gahunda ya buri mwaka kubera amasomo akomeye bahakuye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, izabaye ahandi n’amateka y’u Rwanda muri rusange.
Hakizimana Eric wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye avuga ko yashoboye kubona amasomo yaranze Jenoside n’ingaruka zayo.
Agira ati “Nk’urubyiruko dukwiye kwirinda ikintu cyose cyatuma Jenoside yongera kuba kandi buri wese akarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Uwababyeyi Gaella yiga mu mwaka wa kabiri wisumbuye, avuga ko akimara kumenya ko bazasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yahise agira amatsiko yo kumenya uko hateye.
Agira ati “Twabonye amateke yaranze u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndakangurira urubyiruko aho bari hose kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Jenoside yakoranywe ubugome bubi cyane ku buryo tutifuza ko yangera kugira aho iba.”
Sindikubwabo Jean Marie, ni umwarimu w’amateka akaba n’umuyobozi wa Club ya Never Again muri GS Masaka I. Avuga ko kuzana abana gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha gusobanukirwa n’amateka yaranze u Rwanda.
Agira ati “Bituma basobanukirwa n’amateka yaranze u Rwanda, bakibonera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarushaho kuyasobanukirwa, hanyuma tugafatira hamwe ingamba ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Tripine Kaligirwa ni Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri GS Masaka I, avuga ko urugendo rwateguwe hagamijwe ko abana biga amateka bibe kandi n’umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agira ati “Biradufashije cyane kuko abenshi ni ubwa mbere bahageze. Abafite televiziyo bahabonaga ariko batarabona ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Babonye n’izindi Jenoside zakorewe ahandi kuko ari isomo ribafasha gufata umwanzuro ko Jenoside itazongera ukundi.
Dusaba ababyeyi n’abarezi kwigisha ubutumwa bw’amahoro kugira ngo turusheho kubaka iterambere rirambye.”
Abarezi bo muri GS Masaka I basaba abandi barezi bo mu yandi mashuri kujya bafata umwanya wo gusura inzibutso za Jenoside kuko zibumbye amateka yaranze u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi. Ayo masomo atuma abana barushaho gusobanukirwa neza ukuri ku bijyanye n’isomo ry’amateka, by’umwihariko amateka y’u Rwanda.
GS Masaka ya mbere yafashe ingamba ko buri mwaka bazajya bazana abana gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugira ngo barusheho kumenya amateka, kandi buri mwana azahagere yirebe ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Panorama

Abarimu ba GS Masaka bashyira indabo ku mva zibitse imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250 iri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi (Photo/Panorama)

Abanyeshuri n’abarimu ba GS Masaka bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250 bari mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi (Photo/Panorama)

Abanyeshuri n’abarimu bagiye gushyira indabo ku mva (Photo/Panorama)

Abanyeshuri basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Amateka bageragaho ntibuzaga kuyandika mu makayi bari bitwaje (Photo/Panorama)

Abana basoma amateka yanditse mu rwibutso (Photo/Panorama)

Mbere yo gusura Urwibutso abana bahabwa amabwiriza n’inshamake y’ibyo bari bubonemo (Photo/Panorama)

Mbere yo gutamagizwa Urwibutso babanza kwrekwa Filime mpamo ku buhamya bwa Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo/Panorama)
