Urubyiruko rufite imishinga iruteza imbere ruvuga ko hari amahirwe Leta y’u Rwanda yashyizeho agamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere n’ubwo hari benshi batarayamenya. Mu myaka ibiri gusa, Art Rwanda ubuhanzi imaze gufasha urubyiruko guhanga imirimo isaga 400.
Niyitegeka Jean Damascene ni umwe mu basore batsinze mu marushanwa ya Art Rwanda ubuhanzi ategurwa n’Umuryango Imbuto Foundation.
Ubu arimo mu kigo gityaza abanyabugeni n’ubundi cyashyizweho na Imbuto Foundation mu rwego rwo kwagura impano z’urubyiruko.
Mu minsi ishize aherutse gukora igihangano kigurwa amafaranga ibihumbi 500, ibintu byamweretse ko gutungwa n’uyu mwuga bishoboka.
Mu kiganiro na RBA dukesha iyi nkuru agira ati “Uyu mwaka nibwo nabashije kugurisha igishushanyo. Byanteye imbaraga ko umwuga nkora ushobora kugabura.”
Uwimpuhwe Clementine we ni urubyiruko akaba umunyabugeni mberajisho. Avuga ko urwego agezeho mu gukora ibihangano binyura ijisho abikomora ku mbaraga leta ishyira mu gufasha urubyiruko rufite impano, by’umwihariko gahunda ya Art Rwanda Ubuhanzi.
Ati “Nkora iki gihangano natekerezaga uburyo Leta yacu idufasha bishoboka, kuko idufasha kuba twagera ku nzozi zacu. Hari abantu bandi kandi badufasha kugera ku mpano zacu zitadindiye cyangwa ngo zituzimane.”
Ubu abahanzi 60 bari mu byiciro 6 ni bo barimo gutorezwa hamwe mu mu kigo cyashyizweho na Imbuto Fondation.
Niyodushima Dieudonne warangije kaminuza muri 2016 akabona akazi mu Mujyi wa Kigali yaje kumenya amahirwe ari mu buhinzi maze muri 2018 atangira ubuhinzi bw’imiteja mu karere ka Bugesera umurenge wa Rilima.
Agira ati “Imiteja twarayihebeye. Twafashe icyemezo cyo guhinga turaza dutura hano ku murima. Uko abandi babyuka bajya mu biro natwe tubyka tujya mu murima. Ubuhinzi twabuhaye umwanya turabyihebera.”
Ikibazo cyo kutamenya amakuru ku rubyiruko ni imwe mu nzitizi urubyiruko ruhura nayo nk’uko Mukandemezo Jean D’Arc umuhinzi wabigize umwuga mu karere ka Bugesera abivuga.
Agira ati “Uwasanze ubuyobozi bwiza buramufasha kuko abana bose atari ibigwari, ahubwo akenshi biterwa no kubura amakuru.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation Sandrine Umutoni ashimangira ko hari gahunda zitandukanye zigamije gufasha urubyiruko mu iterambere.
Iyi gahunda Imbuto Foundation iyijyanamo na Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH), Innovation Accelerator, Art Rwanda Ubuhanzi, Imari Agribusiness Challenge,…
Urugero, umuryango Imbuto Foundation uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo isaga 400 yashowemo amafaranga asaga miliyoni 150.
Panorama
