Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Harigwa uburyo hashyirwaho ikirango cy’ubuziranenge gihuriweho muri Afurika

Abayobozi b’ibigo by’ubuziranenge, abakozi b’ibigo bitanga ibirango by’ubuziranenge, abagenzuzi b’ibicuruzwa n’abahagarariye inganda nto baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo u Rwanda, Togo, Senegal, Eswatini, Zimbabwe na Zambia.

Abahagarariye ibi bihugu bahuriye mu nama y’ibiganiro by’iminsi 2 iteraniye i Kigali, igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo babone ikirango Nyafurika cy’ubuziranenge bahuriyeho kizabafasha kwagura amasoko.

Dr. Nsengimana Hermogene, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango ushinzwe Gutsura Ubuziranenge muri Afurika (ARSO) yagaraje inyungu zo kwita ku buziranenge bw’umusaruro.

Agira ati “Icyambere ibyo turya natwe bishobora kugira ingaruka ku buzima bwacu. Tugomba kurengera umuntu ibintu afashe bikaba nta ngaruka byamugiraho ku buzima. Ntabwo bareba gusa uruhande rw’ibiryo, rwo kuvuga ngo umuntu ariye ikintu cya mugiraho uruhare, ahubwo basigaye banareba ko icyo kintu wakigezeho wubahirije amabwiriza y’imihindagurikire y’ikirere.”

Akomeza avuga ko abakora bagomba kwita mu kurengera ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga ibirango by’Ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuziranenge –RSB, Jean Pierre Bajeneza, avuga ko hari ibyo abikorera basabwa kugira ngo babone ibirango by’ubuziranenge.

Agira ati “Hari uburyo uba usanzwe ukora ariko kugira ngo ubushyire mu uburyo bw’ubuziranenge hari ubumenyi bwimbitse. Uburyo igicuruzwa cyakozwe uyu munsi cyongere kuba ari na ko gikorwa ejo, igihe cyose cye guhinduka, uburyo ugipfunyika, uburyo ugishyira ku isoko kikagaragarira buri wese ukigana. Ibyo byose iyo wabimenye bituma urushaho guhangana ku isoko ndetse bigatuma n’amabwiriza ashyirwaho arushaho gukoreshwa ukabona na bya byemezo by’ubuziranenge”.

Bajeneza Jean Pierre, Ushinzwe Ibirango by’Ubuziranenge muri RSB yibukije ko hakenewe ubundi bimenyi burushijeho, kugira ngo ibijya ku isoko rya Afurika bibe nta makemwa kandi byumvikanweho.

Bampire Claudine ni umwe mu bafite inganda ntoya. Avuga ko kubona Ikirango nyafurika cy’ubuziranenge kizafasha kwagura no kubona amasoko mubyo dukora.

Agira ati “Niba ushaka kujyana ibicuruzwa byawe muri Kenya, Zimbabwe n’ibindi bihugu bigize Afurika, ntabwo ari ngombwa kureba ngo ibwiriza ryabo ry’ubuziranenge, ni irihe ngo ujye kurifata. Uzajya ukoresha rya bwiriza rimwe rya ARSO ku rwego rw’umugabane wose, ku buryo ushobora kujyanayo ibicuruzwa byawe nta kibazo biguteye. Ibi kandi biroroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa muri Afurika.”

Tembinkosi Wenha wo muri Zimbabwe ni umwe mu bikorera witabiriye iyi nama avuga ko ikirango cy’ubuziranenge gihuriweho kizafasha kongera agaciro ibikorerwa ba Afurika bose.

Agira ati “Iki kirango kizafasha kongera agaciro ibikorerwa mu bihugu byacu. Ni ikirango kizafasha kandi guhuza abanyafurika. Nkanjye wo muri Zimbabwe, bizanyorohera kuza mu Rwanda kugurisha ibicuruzwa byanjye. Ntabwo ari ikirango kizagirira akamaro abanyazimbabwe cyangwa abanyasenegali, gusa ahubwo kizagirira akamaro abanyafurika bose”.

Abakora mu nzego zikora mu birebana n’ubuziranenge muri Afurika, bavuga ko kugeza ubu hari amabwiriza arebana n’ubuziranenge ku rwego rwa Afurika arenga 2000, intego ikaba ari uko mu mwaka umwe inganda 100 zizaba zafashijwe kubona ikirango cy’ubuziranenge cyo ku rwego rwa Afurika.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities