Raoul Nshungu
Haringingo Francis wari umutoza wa Bugesera FC yasezeye kuri iyi mirimo, asiga iyi kipe aharindimuka.
Uyu mutoza yasezeye ku bayobozi ba Bugesera FC ku wa mbere tariki ya 21 Mata 2025, nyuma y’uko ku munsi wa 24 wa Shampiyona yari yatsinzwe n’ikipe ya Rutsiro FC ibitego 4-2.
Haringingo wari warageze muri Bugesera FC mu kwezi kwa 11 mu 2023 asimbuye Eric Nshimiyimana wari wirukanywe, yajyanye n’uwari umutoza we w’ungirije, Nduwimana Pabro.
Ubwo shampiyona yari igeze hagati uyu mutoza byari byavuzwe ko ashobora kwirukanwa bitewe n’umusaruro nkene, gusa birangiye ubuyobozi bwisubiyeho ku mwanzuro bwari bwafashe.
Haringingo asize Bugesera FC irwana no kutamanuka kuko iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24 aho irusha ikipe ya Vision ari yo ya nyuma amanota 4.
Tariki ya 15 ugushyingo 2023, nibwo Haringingo Francis yagizwe umutoza mushya wa Bugesera FC, nyuma yo gutandukana na Rayon sport yari amaze guhesha ra igikombe cy’Amahoro ariko ntiyongererwe amasezerano.
Ikipe ya Bugesera FC imaze igihe igarukira ku mwamba hafi yo ku manuka n’uyu mwaka birashya bishyira kumanuka.
