Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima, yahagaritswe igihe kitazwi n’ubuyobozi bw’ikipe ya Simba Sports Club kuko yarengeje iminsi 10 ku itariki yagombaga gutangiraho imyitozo. Byatangajwe n’umuyobozi wa Simba SC, Salim Abdallah.
Kuva tariki 23 Nyakanga 2018 Simba Sports Club yo muri Tanzania iri muri ‘Preseason’ muri ‘The Green Park Kartepe Resort & Spa’ iri mu mujyi wa Istanbul, umurwa mukuru wa Turkey.
Abakinnyi bakomeye b’iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona muri Tanzania bari barahawe ikiruhuko n’umutoza Masudi Djuma bituma badakina amarushanwa abiri Simba yatsindiwe ku mikino ya nyuma mu mezi abiri ashize; SportPesa cup yabereye muri Kenya na CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania.
Aba bakinnyi barimo; Aishi Salum Manula, Erasto Edward Nyoni , John Raphael Bocco, na rutahizamu Emmanuel Arnold Okwi batangiye imyitozo ubu iyobowe n’umutoza mushya w’Umubiligi Patrick Aussems.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Hakizimana Fadhil Niyonzima ari muri aba bakinnyi Simba igenderaho yari yahaye ikiruhuko banasabwa gusubira mu kazi tariki 20 Nyakanga 2018. Gusa uyu mukinnyi wo hagati wambara numero 8 we yatinze kwitabira imyitozo byatumye afatirwa ibihano n’ubuyobozi bw’ikipe ye buhagarariwe na Salim Abdallah bita ‘Try Again’.
Uyu muyobozi avuga ku kibazo cya Haruna, yagize ati “Twafashe umwanzuro wo kumuhagarika kugera asobanuye icyamuteye gutinda bigeze aha. Kimwe n’abandi bakinnyi twamusabye kwitabira akazi tariki 20 Nyakanga. Ari ku rutonde rw’abo twashakiye VISA yo kujya muri Turkey tunamwishyurira itike y’indege ariko birangira ataje kugera ubu (kuwa mbere tariki 30 Nyakanga 2018).Ntabwo twamwemerera gusanga abandi muri iki gihe kandi ibihano yafatiwe tuzabitangaza vuba aha.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko azi neza ubushobozi bwa Haruna n’icyo ikipe imushakamo ariko ngo ntabwo akwiye kujya hejuru y’amategeko. Yasabwe kujya i Dar es Saalam agatangira imyitozo ku giti cye.
Urutonde rw’abakinnyi ba Simba SC bari muri Turkey:
Abanyezamu: Aishi Manula, Deogratius Munishi ‘Dida’ na Ally Salim.
Ba myugariro: Shomari Salum Kapombe, Asanti Kwasi, Mohammed Hussein ‘Tchabalala’, Nicholas Gyan, Pascal Wawa, Erasto Nyoni, Yussuf Mlipili, Paul Bukaba, Vincent Costa na Salim Mbonde.
Abakina hagati: James Kotei, Jonas Mkude, Muzamil Yaasin, Shiza Kichuya, Cletus Chama, Hassan Dilunga, Mohammed ‘Mo’ Ibrahim, Marcel Kaheza, Abdul Hamisi, Rashid Juma and Said Ndemla.
Ba rutahizamu: Emmanuel Okwi, John Bocco, Meddie Kagere, Adam Salamba na Mohammed Rashid.
Inkuru dukesha umuseke.com
