Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hatangiye ibikorwa bigamije ku rwanya abamotari batubahiriza amategeko

Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangije mu gihugu hose ibikorwa byo kurwanya abamotari bica amategeko nkana  aho usanga bakora badafite ibyangombwa ndetse abandi bakanafatirwa mu bikorwa bitandukanye bitemewe n’amategeko.

Ku wa kane tariki 10 Mutarama 2019, ubwo hatangizwaga ibi bikorwa, mu mujyi wa Kigali hagaragajwe moto ijana (100) zafatiwe mu makosa atandukanye yo kutubahiriza amategeko agenga umuhanda.

Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko ibi bikorwa bigamije gufata abamotari bakora batagira uruhushya rwo gutwara moto, abatagira uruhushya rwo gutwara abantu (Autorisation de Transport), abadafite koperative babarizwamo ndetse n’abandi batubahiriza amategeko y’umuhanda.

SSP Ndushabandi akomeza agaragaza ko umumotari wese akwiye kuba afite Uruhushya rumwemerera gutwara abagenzi rutangwa na RURA ndetse anafite koperative abarizwamo.

Yagize ati “Imibare igaragaza ko moto nyinshi zikoreshwa mu byaha birimo gutwara abajura, izikoreshwa mu gutunda ibiyobyabwenge  ahanini ziba zidafite koperative zibarizwamo, niba dushaka kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda  ningombwa ko tugenzura ko uwukoreramo wese yujuje ibyangombwa.”

Akomeza agaragaza ko akenshi abadafite ibyangombwa ari na bo usanga  badafite ubumenyi buhagije ku mategeko y’umuhanda aho usanga bakora amakosa arimo guparika ahatemewe ugasanga bivamo impanuka zitwara ubuzima bwa benshi.

SSP Ndushabandi akomeza avuga ko ibi bikorwa bitangiriye ku bamotari ariko bizagera kuri buri wese ukoresha umuhanda.

Yagize ati “Twatangiriye ku bamotari kuko aribo bakunze gufatirwa mu makosa ateza impanuka arko ni ibikorwa bizakomeza haba mu  mamodoka atwara abagenzi, amakamyo ndetse no mu mamodoka asanzwe hagamijwe ko buri wese yubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda.”

Ngendahimana Reverien wo mu ihuriro ry’amakoperative y’abamotari  (FERWACOTAMO ) yavuze ko barimo gukorana n’Urwego rw’igihugu rugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ndetse na Polisi y’u Rwanda uko hanozwa umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Hariho gahunda yo kugira imyirondoro ya buri moto hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS  mu gihe yakoze amakosa gutahura aho iherereye bikaba bizajya biba byoroshye kuko na koperative ibarizwamo izajya ihita igaragara.”

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushizwe 30 ku ijana y’impanuka zabereye mu muhanda abamotari bazigizemo uruhare, muri ubu buryo bushya bwo gushakisha moto yakoze amakosa hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS abaturage barasabwa kujya bihutira gufata imibare iranga moto (Plate number) bagiye kugendaho kugira ngo igihe habaye amakosa kuyishakisha byorohe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities