Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hehe n’ivugabutumwa rinyuranya n’umurongo wa Leta

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase ari mu kiganiro n'Abanyamakuru (Ifoto/Panorama)

Nadine Evelyne Umubyeyi

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 19 Gashyantare 2018, Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwavuze ku ngamba zigiye gufatirwa amadini n’amatorero yanyuranyaga na Leta ngo arusheho kugenda mu njyana imwe yo kubaka u Rwanda Abanyarwanda bifuza.

Amadini n’amatorero ari mu hakunze kugaragara akajagari mu mikorere. Uko akomeza kwiyongera umunsi ku wundi niko induru zirushaho kuyavugwamo. Henshi mu nsengero havugwa ibibazo by’imikorere mibi mu bagize itorero imbere ubwabo, ndetse n’amakimbirane akenshi aganisha ku macakubiri.

Umuyobozi Mukuru wa RGB Prof. Shyaka Anastase, yibanze ku mbaraga urwego rushyize mu guhashya ako kajagari mu madini n’amatorero. Ati “Ni uburenganzira bw’abantu gusenga, gusa mu Rwanda hari ubwinshi bw’amadini n’amatorero, ari na yo mpamvu yashyiriweho amabwiriza agenga imikorere yayo mu gihe hakivugururwa amategeko.”

Imicungire mibi y’amafaranga ni ikindi kibazo gikomereye amadini n’amatorero aho benshi bitiranya amaturo n’inyungu zabo bwite nk’abanyamatorero. RGB iteganya ko abajya gutangiza itorero bagamije inyungu bagomba na bo kugira icyo bashyira mu isanduku ya Leta, kuko icyo gihe biba ari ishoramari.

Hagarutswe kandi ku masaha yo gusenga mu matorero amwe n’amwe akigaragara nk’imbogamizi, aho usanga hari amateraniro yiriza umunsi wose kandi mu bayitabira benshi umubare munini ari urubyiruko.  Prof. Shyaka Anastase yasabye ko amadini n’amatorero yakwibanda ku kubahiriza umurimo, bityo abantu bakagira Roho nzima mu mubiri muzima.

Yongeyeho ko amategeko mashya azatangira kuhahirizwa bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2018, kuko amenshi mu matorero n’amadini atujuje ibyangombwa yatangiye guhagarikwa.

Amategeko avuguruye agenga amadini n’amatorero mu Rwanda azibanda ku kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imiturire, umutekano, ndetse n’imyubakire. Mu Rwanda ubu habarurwa imiryango ishamikiye ku myemerere igera kuri 731, yiyandikishije izwi na Leta ariko kandi RGB ikavuga ko hari andi yegera ayongayo akora atanditse kubera ko itegeko ryayagengaga ryarimo icyuho.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro ari benshi (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities