Rene Anthere
Itangazamakuru ni urwego rukunze kuvugwamo kutubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ibi bivugwa kubera ko inkuru n’ibiganiro bikomeye ndetse n’imyanya mu itangazamakuru usanga byiharirwa n’abagabo kurusha abagore.
Iki kibazo cyatumye Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru (WMP: Women in Media Platform) rihuriza hamwe abayobozi b’ibitangazamakuru kugira ngo bungurane ibitekerezo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu itangazamakuru.
Akarikumutima Regine ni umuyobozi wa WMP. Avuga ko bahisemo guhuza abayobozi b’ibitangazamakuru kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu itangazamakuru, banabishyire muri gahunda zabo z’igenamigambi.
Agira ati “Tujya gutegura aya mahugurwa ni uko twasanze ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu itangazamakuru butubahirizwa. Hari abagore bahohoterwa kandi batubahwa n’abayobozi b’ibitangazamakuru, dusanga hakwiye gushyirwaho imirongo migari mu kigo cy’itangazamakuru ku kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.”
Akomeza avuga ko nta kigo cy’itangazamakuru usanga gifite imirongo migari yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, aho usanga abagore batizerwa, bahabwa imirimo yoroheje ndetse ntibanazamurwe mu ntera nk’abagabo.
Ati “Twahisemo kubanza kubiganiraho kugira ngo twese tugire imyumvire imwe kuri icyo kibazo, kandi hanafatwe ingamba zo kubishyira muri gahunda n’igenamigambi byabo. Hafashwe ingamba ko abayobozi b’ibitangazamakuru bashyira imirongo migari y’ihame ry’uburinganire muri gahunda zabo z’igenamigambi cyane cyane hagamije kurengera umugore. Ikindi kizakorwa ni ugutinyura abagore bakora umwuga w’itangazamakuru tubafasha kumva ko mu kazi na bo basabwa umusaruro nk’uwa basaza babo.”
Akarikumutima akomeza avuga ko ikigo cy’itangazamakuru ubwacyo ari cyo gifata iya mbere mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kandi ko atari ibintu bikorwa umunsi umwe kuko ari urugendo. Ati “Twiteze ko hazabaho impinduko ariko ni urugendo si ikintu gikorwa umunsi umwe.”
Theo Barasa ni umuyobozi ushinzwe gahunda z’ibiganiro, akaba n’umuyobozi wungirije kuri Radio Flash FM na Flash TV. Avuga ko hari ibibazo byinsi bigenda bigaragara mu itangazamakuru akaba ari ngombwa ko abantu bicara bakabiganiraho birimo ubumenyi, ibitangazwa n’imikorere.
Agira ati “Abayobora ibitangazamakuru iyo bahuye bashyiraho umurongo mwiza ngenderwaho bibafasha gutera imbere no guteza imbere itangazamakuru. Usanga abagore mu itangazamakuru ari bake kandi badahabwa amahirwe angana n’abagabo, ariko hari gahunda nziza zo kugira ngo itangazamakuru rifashe buri wese. Nanone impinduka zigendana n’igihe ndetse n’uko isoko rihagaze. Ni ugukomeza kwigisha kandi dufite icyizere ko bizagerwaho, kuko hari ibigo by’itangazamakuru byatangiye guha amahirwe angana abagore n’abagabo bari mu itangazamakuru.”
Mukazayire Immaculee ni Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru ubumwe.com, avuga ko mu kinyamakuru cyabo batanga amahirwe angana ku bakozi nta kuronda igitsina. Agira ati “Dutanga akazi tutitaye ku gitsina ahubwo tureba ubushobozi. Ibiganiro tumazemo iminsi hari byinshi byadufashije cyane cyane ku gusobanukirwa ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ngiye kubiha umwanya ukomeye mu nshingano zanjye. Tuzashyiraho amahame ngenderwaho mu kigo cyacu ku buryo nta n’umwe uzabangamirwa.”
Rev. Pasiteri Uwimana Jean Pierre, ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishuri ry’itangazamakuru. Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, atangaza ko mu itangazamakuru ryo mu Rwanda hakigaragara icyuho cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ariko biterwa n’uburyo bw’imicungire y’ibigo by’itangazamakuru usanga higanjemo abagabo. Ikindi ni uko itangazamakuru ubwaryo usanga abayobozi b’ibinyamakuru badaha imyanya y’ubuyobozi abagore, abakora inkuru zikomeye ni abagabo. Ati “Hari abagifata igitsinagore nk’abantu b’intege nke kandi badafite ubwenge nk’ubw’abagabo.”
Akomeza avuga ko indi imbogamizi iri ku bagore ubwabo kuko usanga na bo bakitinya, badatinyuka gukora inkuru zikomeye. Yongeraho ko n’imyandikire n’imvugo mu itangazamakuru bisubiza inyuma abagore ndetse n’abanyamakuru batara inkuru usanga bibanda ku kubaza abagabo cyane kurusha abagore kandi na bo harimo abafite ubunararibonye mu bintu bitandukanye.
Pasiteri Uwimana avuga ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye niryizwa mu itangazamakuru bizazana impinduka mu iterambere ry’itangazamakuru. Agira ati “Itangazamakuru ni ubumenyi bwa buri wese. Byaba byiza abagore n’abagabo bakoze itangazamakuru nk’uko bakora indi myuga. Abagore bafite icyo bazana kindi cyiza kugira ngo itangazamakuru rirusheho kunogera abarikurikira. Abagore kandi barihangana ntibarambirwa kandi nibyo bigeza abantu kure.”
Mu minsi ine abayobozi b’ibitangazamakuru bahiriye i Nyamata kuva ku wa 18 kugeza ku wa 21 Ukuboza 2017, bunguranye ibitekerezo ku nyito, amahame na politiki by’ihame ry’uburinganire; Ihame ry’uburinganire n’itangazamakuru mu Rwanda; Imiyoborere y’itangazamakuru rigamije ubucuruzi; Ihame ry’uburinganire mu kazi; Umurongo w’imyandikire w’igitangazamakuru; Kwimakaza ihame ry’uburinganire no kuryinjiza mu kazi; ndetse n’Ihame ry’uburinganire n’Imbuga nkoranyambaga.
Hafashwe umwanzuro ko mu mpera za Gashyantare 2018, ibigo by’itangazamakuru bizaba byashyizeho gahunda yo kwimakaza ihame ry’uburinganire buri wese aho akorera kandi bigashyirwa ahagararira buri wese.

Regine Akarikumutima, Umuyobozi wa WMP afite icyizere ko hari impinduka zizinjizwa mu itangazamakuru ku ihame ry’uburinganire n’ubwo urugendo ari rurerure (Photo/Courtesy)

Abayobozi b’ibitangazamakuru bakurikirana ibiganiro (Photo/Courtesy)

Dr Kayumba Christopher, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru ni umwe mu batanze ibiganiro (Photo/Courtesy)
