Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Huye: Abana Bahiriye Mu Nzu

Ibiro by'Akarere ka Huye.

Mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira tariki 15 Gicurasi 2026, mu karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, akagari ka Gitwa, umudugudu wa Nyarurembo, abana batatu bari mu nzu bonyine inkongi iyadukamo abaturage batabara ariko umwe aza kugwa kwa muganga.

Ibibazo by’intsinga zishaje cyangwa zigize ibindi bibazo nibyo bikekwaho kuba nyirabayazana w’ako kaga abo bana bahuye nako nta muntu mukuru bari kumwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko impanuka itatewe n’abagizi ba bani ahubwo ko intsinga z’amashanyarazi  ari zo ahanini zikekwa.

Ibi ngo byavuye mu iperereza ry’ibanze bakoze.

CIP Hassan Kamanzi avuga ko bariya bana bari mu nzu bonyine, bari mu kigero cy’imyaka 10 n’imyaka itatu.

Ati: “Amakuru twayamenye ku bufatanye n’abaturage. Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryihutira kujyayo risanga abana bari bafungiranywe mu nzu n’umubyeyi wabo, bamena urugi abana babakuramo bajyanwa ku bitaro bya Kabutare. Amakuru yageze kuri Polisi ni uko umwe muri abo bana yitabye Imana.”

Uretse kwihanganisha ababyeyi, abavandimwe n’incuti z’umuryango, Polisi isaba ababyeyi kudasiga abana ukwabo badafite umuntu mukuru ubaba hafi.

Yanashimiye abaturage gukomeza umuco wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities