Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Huye: Bifuza ko hasinywa imihigo yo kuzamuka mu cyiciro cy’ubudehe

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire.

Mu gikorwa cyo gusobanurira abaturage ubuvugizi bakorewe ku byiciro bishya by’Ubudehe, bamwe mu batuye umurenge wa Mukura mu karere ka Huye bashyigikiye ko umukene wo mu kiciro cya kabiri yajya ahabwa inkunga imufasha gutera imbere agasinya imihigo, ko nyuma y’igihe runaka azaba yavuye mu bukene.

Nyuma y’uko hatangajwe ko ibyiciro by’ubudehe bigiye kuvugururwa buri rugo rw’umuturage rukajya mu cyiciro kijyanye n’imibereho yarwo, abaturage bagaraje ibyifuzo byabo byagenderwaho muri icyo gikorwa.

Ibyo byifuzo bikubiye mu makuru yakusanyijwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, Transparency International Rwanda (TI-Rwanda).

Uyu muryango wavuze ko wakusanyije amakuru y’abaturage mu turere ikenda tw’igihugu, ugera mu mirenge 45 uganira n’amatsinda y’abaturage 225.

Basaba gusinya imihigo yo kuva mu kiciro nyuma y’imyaka itatu

Abaturage b’i Mubumbano mu murenge wa Mukura, bifuje ko hajyaho uburyo bwo gukangurira abakene kubyaza umusaruro inkunga bahabwa; bakajya basinyana imihigo n’inzego z’ibanze zibegereye, hagamijwe kuva mu cyiciro cyo hasi.

Mukashema Tereziya atuye mu mudugudu wa Bweramana, akagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura, ari mu kiciro cya kabiri cy’Ubudehe. Avuga ko aramutse abonye inkunga iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000Frw) na miliyoni imwe (1.000.000Frw) yasinyira ko mu myaka itatu gusa yaba yageze mu cya gatatu.

Ati “Mu myaka itatu batubwiye gusinya imihigo, bakavuga ngo tubatere inkunga nyuma muzatwereke icyo mwagezeho jye nabikora. Uwampa inka, cyangwa akampa amafaranga (abara icyo byatwara byose) ati ‘Byagera muri miliyoni, ari inzu naba nyifite, ari amatungo naba nyafite, ari ibyo kurya naba mbifite n’abana banjye naba maze kubashyira heza, naba namaze kwigira!”

Mukashema uri mu kigero k’imyaka 50, avuga ko uretse no kumuha miliyoni, ngo uwayagabanya akamuha guhera ku bihumbi magana atatu ashobora kwiteza imbere.

Nkundimana Michel wo mu murenge wa Kigoma, na we yungamo agira ati “Ibyiciro bishya bizashyira abantu ku murongo, igihe bahawe inkunga runaka bayikoreshe neza. Bizanakuraho ko abantu bumva ko bagomba gufashwa igihe cyose, ahubwo guharanira kwigira, bakava mu bukene bakajya mu bukire.”

Abaturage baganiriye na Transparency International Rwanda, benshi bemeza ko bahawe inkunga ifatika, bagira ibikorwa by’iterambere bakora kandi n’ubuyobozi bukabasinyisha imihigo yo kuva mu kiciro cya kabiri bajya mu cya gatatu. Gusa bakomeza gusaba ubuyobozi kubahoza ho ijisho. Abaturage banenga ubuyobozi kudohoka ntibukurikirane ibyo bakora mu nkunga baba barahawe.

Umwe ati “Abayobozi baradohoka mu gukurikirana ibyo dukora. Hari n’abatanga inkunga uko bashatse, nta buryo bwo kumenya icyo yakoreshwa. Twagombye gusinya imihigo, umuntu ntaterwa inkunga ngo bicire iyo.”

Bifuje ibyiciro birenga bitanu

Abaturage babajijwe, bifuje ko ibyiciro by’Ubudehe byagera kuri birindwi cyangwa umunani, ariko nyuma yo gushishoza ibitekerezo by’abaturage, Transparency International Rwanda yakusanyije ibyiciro bitanu:

Icya mbere: hashyirwamo umuntu ugaragara ko atishoboye w’intege nke, kandi koko akennye.

Icya kabiri: kigashyirwamo ufite intege kandi wabasha gukora akazamuka.

Icya gatatu: kigashyirwamo uwifashije ubaho bitamugoye kandi yahura n’ikibazo akakifasha mu gihe runaka, afite ubushobozi buhoraho.

Icya kane: ngo cyaba icy’abantu bifashije cyane bakorera Leta, abacuruzi bakomeye babasha kurihira abana babo amashuri ahantu heza, kandi babasha kwirwanaho igihe kirekire igihe bahuye n’ikibazo.

Icya gatanu: ni icy’abantu bifashije cyane, bafite inganda, barihira abana babo amashuri yo mu mahanga, bivuriza hanze no mu bitaro bikomeye bakabibasha. Mbese ni abafatanyabikorwa ba Leta.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, avuga ko ibyo bakusanyije byavuye mu matsinda 225 yo mu mirenge 45, mu turere icyenda. Ni igikorwa cyabaye muri Werurwe 2019, ubu bakaba bamaze kubishyikiriza Leta ngo Inama y’Abaminisitiri izabifataho umwanzuro bibone gushyirwa mu bikorwa.

Inkuru dukesha Pax Press (Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities