Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibitaro bya gisirikari bigiye gutangiza ubuvuzi bwihariye mu kuvura kanseri

Lt Col Pacifique Mugenzi uzayobora ibitaro bya Gisirikare (RMH/Rwanda Military Hospital).

Ingabo z’u Rwanda zibinyujije mu Bitaro bikuru bya Gisirikare by’i Kanombe, zizatangiza muri Mutarama 2019 ikigo gishya kizafasha kuvura kanseri mu buryo bwihariye (oncology) bizafasha benshi bahanganye n’iyi ndwara.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Pacifique Mugenzi uzayobora iki kigo avuga ko ibitaro bya Gisirikare (RMH/Rwanda Military Hospital) byamaze kwitegura gutanga iyi serivisi izaba iri ku rwego mpuzamahanga.

Agira ati “Uko bihagaze twarangije kwitegura ku bijyanye n’inyubako n’ibikoresho, sinshidikanya ko mu ntangiro za Mutarama 2019 tuzatangira gukora, uyu munsi ndamutse nakiriye umurwayi namuvura.”

Lt Col Mugenzi uvuga ko iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi 80 ku munsi, avuga ko kitezweho kugabanya umubare w’abajyaga kwivuza cancer mu mahanga kuko kizajya gitanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru.

Avuga ko umubare w’abarwara iyi ndwara ukomeje kuzamuka bityo ko iki kigo kiziye igihe kuko kizajya gikoresha uburyo budasanzwe bukoreshwa mu Rwanda.

Iki kigo kizakoresha uburyo bwa ‘radiotherapy’ bwatunganyijwe mu buryo bwa gihanga mu kuvura kanseri buzwi nka ‘Linear accelerator’.

Yagize ati “Kizatanga ubuvuzi bwihariye ku barwayi ba cancer, iki kigo ni amahirwe adasanzwe, kizaba kiri ku rwego rw’akarere kikazajya gitanga serivisi ku bantu bo muri aka karere.”

Ubusanzwe kanseri ivurwa mu buryo butatu buzwi na chemotherapy, surgery n’ubu bwa radiotherapy bugiye gutangizwa bwa mbere mu Rwanda.

Ibitaro bya Butaro bisanzwe bizwiho kuvura kanseri, bikoresha uburyo bwa chemotherapy.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities