Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibyo twagezeho n’itangazamakuru ryabigizemo uruhare _Meya Gasana

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kwesa imihigo babikomora ku gukorana nk'ikipe imwe no gufatanya n'abaturage kugira ibikorwa ibyabo (Photo/Panorama)

Panorama

Ubwo bamwe mu bayobozi b’uturere bagifite imyumvire ituma batifuza kubona itangazamakuru mu turere bayobora ndetse bakanatanga ubutumwa bubuza abaturage kuganira naryo, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo we ashimira itangazamakuru ko ibyo bamaze kugeraho harimo n’uruhare rwaryo.

Ni mu cyumba cy’inama cya Hoteli y’Akarere ka Gatsibo, mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe n’ubuyobozi bw’ako karere ku wa 29 Ukuboza 2017, abayobozi b’akarere bagaragaza isura yako mu myaka ine ishize.

Mu byagaragaye bikomeye kandi bikunda kuvugwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze bake, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yishimira ko ibyagezweho muri ako karere katakibarizwa mu myanya ya nyuma mu kwesa imihigo harimo uruhare rw’itangazamakuru.

Agira ati “Twishimira ko tutakibarizwa mu myanya ya nyuma mu kwesa imihigo. Umwaka ushize twari ku mwanya wa Gatandatu kandi twizera ko no muri uyu tuzitwara neza. Ibi byose tubigeraho kubera gukorera hamwe nk’itsinda baba bayobozi, abakozi, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa, ibikorwa byose tukabigira ibyacu.”

Akomeza agira ati “Abandi bafatanyabikorwa dushimira ni itangazamakuru. Mwagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ibikorwa by’akarere ariko kandi hari n’aho mwatungaga urutoki hatameze neza tukihutira kuhakosora cyangwa gushyira mu bikorwa ibikenewe. Twishimira imikoranire n’itangazamakuru kuko hari n’aho mudukebura, kandi turabyakira.”

Uyu muyobozi ashima uruhare rw’itangazamakuru mu guhuza abayobozi n’abayoborwa anakomeza kubizeza ko imikoreranire n’akarere itazigera izamo igitotsi. Yasabye abayobozi bakorana haba ku rwego rw’akarere, urw’umurenge ndetse n’utugari kujya bihutira gutanga amakuru igihe bayabajijwe, kuko badakwiye gufata itangazamakuru nk’umwanzi wabo.

Uko akarere kagaragaye mu kwesa imihigo mu myaka ine ishize. Mu mwaka ushize 2016/2017, akarere kaje ku mwanya wa Gatandatu (6) n’amanota 79.55. Mu mwaka wa 2015/2016, akarere kaje ku mwanya wa 11 n’amanota 76.04; mu mwaka wa 2014/2015, kaje ku mwanya wa 24 n’amanota 74.7 mu gihe mu mwaka wa 2013/2014 ariko kaherekeje utundi turere kaza ku mwanya wa 30 n’amanota 70.4.

Uko Akarere kesheje imihigo mu myaka ine ishize

Mu igenzura rikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), uko abaturage bakorana n’inzego zabo, mu mwaka ushize wa 2016/2017 akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa Gatatu n’amanota 79.4. Mu mwaka wa 2015/2016 kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 75.6; mu mwaka wa 2014/2015 kaza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 74.3 mu gihe mu mwaka wa 2013/2014 na bwo kari ku mwanya wa nyuma (30) n’amanota make cyane agera kuri 48.9 ku ijana.

Raporo ya RGB mu myaka ine ishize

L-R: Manzi Theogene Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu; Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo na Kantengwa Mary Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage (Photo/Panorama)

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro bahawe umwanya uhagije wo kubaza (Photo/Panorama)

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo (Photo/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities