Gukaza ubukana kw’icyorezo cya COVID-19 muri Canada, by’umwihariko mu mujyi wa Montreal, byatumye unashyirwa mu kato umukunzi wa Dany Usengimana akabura uko aza mu Rwanda, ibi byatumye ubukwe bwabo babusubika.
Tariki 21 Nzeri 2020 nibwo rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Danny Usengimana yashyize hanze urupapuro rurarika abazitabira ubukwe bwe ”Save The Date” n’umukunzi we N.Francine utuye mu mujyi wa Montreal mu ntara ya Quebec muri Canada.
Aganira n’abashinzwe itangazamakuru muri APR FC dukesha iyi nkuru, akaba yatangaje ko mu gihe imyiteguro y’ubukwe yari irimbanyije, imibare y’abanduye COVID-19 yakomeje kuzamuka mu mujyi wa Montreal biba ngombwa ko Leta ya Canada ikaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo maze ifata icyemezo cyo gushyira mu kato uyu mujyi harimo no gufunga ikibuga cy’indege ari naho N. Francine yaburiye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda kurushingana n’mukunzi we Danny Usengimana bamaranye umwaka n’igice bakundana.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru mu ntara ya Quebec honyine haragaragaye imibare mishya y’abanduye bagera kuri 843 ndetse na 12 bahitanywe nacyo, mu gihe intara yose kuri ubu ibarizwamo abanduye 86,976 mu gihe 5,965 cyabahitanye.
Amatariki mashya y’igihe ubu ukwe buzabera akaba atarashyirwa ahagaragara, dore ko bizaterwa n’ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.
Rutahizamu Danny Usengimana w’imyaka 24 yerekeje muri APR FC muri Gashyantare umwaka ushize wa 2019, akaba yaratsindiye ikipe y’ingabo z’igihugu ibitego 11 muri shampiyona ishize yanatwaye idatsinzwe umukino n’umwe.
Rwanyange Rene Anthere
