Umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko, CERULAR (Centre of Rule of Law in Rwanda), wamuritse ishusho igaragaza uburyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze mu Rwanda, ariko hanigwa uburyo inzirakarengane zarushaho guhabwa ubutabera bubereye.
Mu gikorwa cyo kumurika ishusho igaragaza uburyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze mu Rwanda, nk’ uko byagaragajwe mu bushakashatsi, Charles Kamau yerekanye ko iki cyaha cyakomeje kwiyongera atanga urugero rwo mu mwaka wa 2017 na 2021 raporo yagaragaje ko abana b’abangavu batewe inda bagera ku 103,498.
Kamau yakomeje yishingikiriza ibarurishamibare ryakozwe n’Urwego rw’ igihugu rw’ubushinjacyaha (NPPA) mu myaka 5 kuva mu 2017/2018 kugeza mu 2020/2021 ibirego 4,191 byo gufata abana ku ngufu byakiriwe n’ubucamanza mu bantu 4,487 bakekwagaho icyo cyaha bangana na 98%, muri bo 2% bari ab’igitsina gore.
Guhana ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda byahuye n’inzitizi nyinshi ku ruhande rw’inzirakarengane ariko no mu bucamanza aho ibimenyetso bigenda bibura bitewe n’impamvu nyinshi zirimo ruswa, umuco aho umuntu wahohotewe yashoboraga no gutinya kujya kurega uwamuhemukiye bitewe n’umwanya, igitinyiro ndetse n’ubushobozi bw’amafaranga afite.
Ku bantu bafashwe ku ngufu 4,191 amadosiye 1,752 angana na 41.8% yagejejwe mu nkiko, imanza 2,400 zerekana ko dosiye zingana na 67,3% zashyinguwe.
Muri rusange, mu bantu 4,487 bakekwagaho gufatwa ku ngufu, ubucamanza bwagize uruhare mu madosiye 4,191 bwakemuye ibibazo by’abagera kuri 866 gusa bahagarariye 19% bakoze icyaha cyo gufata ku ngufu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CERULAR, John Mudakikwa, yavuze ko muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyaha kibangamiye umwana w’umukobwa ndetse n’umugore hakirimo imbongamizi nyinshi.
Ati “Kuba abantu bakorewe ihohoterwa badatangira amakuru ku gihe ahubwo bagahitamo guhishira bitewe n’impamvu zitandukanye ntabwo byoroshya ibintu ahubwo ingaruka zirushaho kugwira bikanatuma ibimenyetso bisabangana bityo abanyabyaha bakidegembya.”
John Mudakikwa yavuze kandi ko iyo habayeho kuterura ngo ibintu byitwe uko biri, bibangamira ihame ry’ubutabera risobanura ko iyo “Nta kimenyetso na rubanza”.
Iyi raporo yavuye mu bushakashatsi bwakoze na CERULAR yerekanye ko mu Rwanda hari abantu bagikorerwa ihohoterwa rishingiye ku gistina ndetse bakeneye ubutabera.
Ubukene, imyumvire mike, kubura ubushobozi bw’amafaranga bwo kugeza uwahohotewe ku kigo ashobora gusuzumirwaho, no gutinyuka gutangira amakuru ku gihe ndetse no guhabwa ubutabera bubereye ni bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye urugendo rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Gaston Rwaka













































































































































































