Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Ikipe ya PSG yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma

Raoul Nshungu

Igitego cya Ousmane Dembele ku munota wa kane w’igice cya mbere cy’umukino, cyatumye PSG itsinda Arsenal kuri Emirates mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri kirangiza cya Champions League wabaye kuri uyu wa 29 Mata 2025.

Ibi byatumye iyi kipe yo mu Bufaransa yiyongera amahirwe imbere ya The Gunners ifite akazi gakomeye i Paris mu cyumweru gitaha

Paris Saint-Germain yakomeje gusatira kuko kugera ku munota wa 14 iyi Kipe yo mu Murwa Mukuru, Paris, yari yihariye umupira ku kigero cya 67%. Khvicha Kvaratskhelia yagoye Jurrien Timber mu buryo bugaragara, mu gihe Vitinha na Fabian Ruiz bagaragazaga icyuho cy’Umunya-Gahana, Thomas Partey wujuje amakarita atamwemereraga gukina hagati mu kibuga ha Arsenal.

Ku ruhande rwa Arsenal yagowe cyane n’umuzamu wa PSG Donnaruma wabaye mwiza iri joro kuko yagiye akuramo imipira myinshi yari kuva mo ibitego.

Abakunzi ba Arsenal bari bafite ikizere cyinshi cyo kwitwara neza bashingiye k’uko iyi kipe bihebeye yari yitwaye ubwo yatsindaga Real Madrid iyirusha ikayisezerera muri iri rushanwa mu mikino ya 1/4.

Umukino wo kwishyura izabera kuri Stade ya Parc des Princes mu Bufaransa ku wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, aho izasezerera indi izahita ikatisha itike y’umukino wa nyuma uzabera i München tariki 31 Gicurasi 2025, ikazahura nizaba yakomeje hagati ya Barcelona fc na Inter Milan.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities