Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imicungire myiza y’umutungo yatumye Komisiyo ya Demobilizasiyo itaritaba Inteko Ishinga Amategeko

Abakomiseri ba RDRC bishimira ko abakozi babo bakorana umurava bituma babona umusaruro mwiza buri mwaka, ariko kandi basabwa gukomeza kubungabunga icyo cyizere cyo kubona raporo izira amakemwa (Ifoto/Rene Anthere)

Kugira abacungamutungo n’abakozi bashinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari beza kandi bakurikirana neza imirimo bashinzwe n’ibikenerwa byose kugira ngo umutungo ube ucunzwe neza, byatumye Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, mu myaka 23 imaze itaritaba Inteko ishinga amategeko ngo yisobanure ku micungire mibi y’umutungo.

Ibi ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare bwabigarutseho ku wa 17 Nyakanga 2020, ubwo bakiraga abagenzuzi b’umutungo bashya.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, mu butumwa bwe yakira abagenzuzi b’umutungo, yabijeje imikoranire myiza n’abo basanze ariko ababwira ko kuva Komisiyo yatangira itaritaba Inteko Ishinga Amategeko ngo yisobanure ku mikoreshereze mibi y’umutungo.

Agira ati “Kugira abakozi bumva inama bagirwa, kugira abagenzuzi b’umutungo batanga inama zituma umutungo ucungwa neza, byatumye buri mwaka dutanga raporo izira amakemwa ku mugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta. Ntiturahamagarwa na rimwe mu nteko ngo tujye kwisobanura. Tubijeje imikoranire myiza kandi twiteguye kwakira inama muzatugira.”

Imikorere n’Imikoranire myiza nibyo bifasha abakozi ba RDRC kugira raporo izira amakemwa (Ifoto/Rene Anthere)

Ibi kandi byagarutsweho na bakomiseri Fred Nyamuranga na Brig. Gen Peter John Bagabo, ko imikorere n’imikoranire myiza hagati y’inzego ziyobora Komisiyo ndetse n’abakozi, byatumye buri wese agomba kubahiriza ibyo asabwa kandi ku gihe cyagenwe. Bongeraho ko raporo zizira amakemwa zitangwa zerekana ibyo Komisiyo ikora  byatanze umusaruro mwiza, kandi bikaba byarakozwe neza. “Buri mwaka biduha imbaraga zo kurushaho gukora neza”, Brig. Gen Bagabo.

Abagenzuzi b’umutungo bahawe Komisiyo yo Guesezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) bishimira kuba barashyizwe mu kigo gifite raporo izira amakemwa (Ifoto/Rene Anthere)

Batsinda Gilbert, umwe mu bagenzuzi bashya bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, avuga ko yishimiye kuba RDRC kuva yashyirwaho itaritaba Inteko ishinga Amategeko, bigaragaza imikorere n’imikoranire myiza, hagati y’abakozi bayo n’abagenzuzi b’umutungo.

Agira ati “Tuje gufatanya mu mikorere ariko kandi tuzareba niba uburyo bwo gutanga amasoko bwarubahirijwe ndetse n’agaciro k’ibyaguzwe ko gahura n’uko ibiciro bihagaze ku isoko, tunarebe kandi niba intego zabo barazigezeho. Turishima cyane iyo tubonye ikigo gitanga raporo izira amakemwa biba bigaragara ko abantu bakoze neza, ko umutungo bawukoresheje neza kandi inzira zo gutanga amasoko no gucunga umutungo zubahwa kandi ko inshingano zabo bazigeze. Bitwereka imikorere n’imikoranire myiza hagati y’abakozi n’uko kandi umugenzuzi w’umutungo imbere mu kigo akora neza. Twishimiye ko badushyize mu kigo gikora neza. Tugomba gukora ku buryo iyo raporo izakomeza kuba ntamakemwa.”

Imikorere n’Imikoranire myiza nibyo bifasha abakozi ba RDRC kugira raporo izira amakemwa (Ifoto/Rene Anthere)

Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) yashyizweho mu 1997 yemezwa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika No 37/01 ryo ku wa 09/04/2002, ryavuguwe n’Iteka rya Perezida wa Repubulika No 50/2015 ryo ku wa 14/12/2015 rishyiraho Komisiyo y’igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima Busanzwe abari Abasirikare (RDRC), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere yayo.

Rwanyange Rene Anthere

1 Comment

1 Comment

  1. Mugema

    August 4, 2020 at 06:42

    Hhhhhh….ntabwo baritaba?? Ubu noneho bazitaba Kandi banabibazwe. Kuko harimo ibibazo byinshi rwose. Ahubwo nawe niba bakuguriye ngo ubamamaze ntacyo byabafasha rwose. Ubuse urashaka nkubwire umutungo wacunzwe nabi wose nonaha…mbamanukure??? Reka ndeke kumera nkamwe. Gusa ibi ntacyo byabafasha nagato. Pole sana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities