Imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser, bivugwa ko yakoze impanuka kubera umuvuduko urenze utegetswe, bakaba bayisanzemo 86 by’urumogi.
Nk’uko tubikesha Polisi y’igihugu, iyo modoka yakoreye impanuka mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga, mu kagari ka Kanazi, ku wa 16 Kanama 2016, ahagana saa tanu n’igice z’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Theobard Kanamugire yavuze ko uwari utwaye iyo modoka yari afite muvuduko urenze uwagenwe, akaba ariyo mpamvu yayirengeje umuhanda. Abari ku irondo bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo bakore ubutabazi bw’ibanze kuko bari hafi yaho.
CIP Kanamugire yagize ati “Bahageze, basanze urwo rumogi muri iyo modoka ifite nomero ziyiranga IT 904 RD ariko ntibagira umuntu bayisangamo. Polisi y’u Rwanda muri aka karere yahise ihagera maze ijyana urwo rumogi kuri Sitasiyo ya Ruharambuga.”
Yongeyeho ko Polisi ikomeje gushaka uwari utwaye iyo modoka kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba hari undi ufite uruhare mu itundwa ry’urwo rumogi kugira ngo na we afatwe.
Yihanangirije abantu bifashisha imodoka z’Imiryango itegamiye kuri Leta mu gukora ibyaha nko gutwara ibiyobyabwenge na magendu, kandi yongeraho ko imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’izindi nzego ituma ababikora bafatwa.
CIP Kanamugire asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kandi bakaba abafatanyabikorwa mu kubirwanya batanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.
Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera abantu gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana, kandi ko bitera uburwayi butandukanye ababikoresha.
Panorama
