Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imodoka yari itwaye urumogi ntiyari mu biganza bya UNHCR

Imodoka ya AHA yasanzwemo urumogi nyuma yo gukora impanuka.

Ku wa 17 Kanama 2016, Polisi y’igihugu yatanze amakuru ko hari imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yakoze impanuka ariko iza gusangwamo ibiyobyabwenge.

UNHCR ivuga ko iyo modoka ari inguzanyo yari yarahaye Umuryango nyafurika ukora ibikorwa byita ku burengenzira bwa muntu (AHA) ari na wo wagombaga gukurikirana umunsi ku munsi imikoreshereze y’iyo modoka.

Itangazo UNHCR yashyize ahagaragara rigira riti “Ku wa 17 Kanama 2016, bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byatangaje amakuru atari yo aho byavugaga ko imodoka y’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi mu [UNHCR] yakoze impanuka mu ijoro ryo kuwa 16 Kanama 2016, Polisi y’Igihugu ikayisangamo ibiyobyabwenge [urumogi]. Ku bw’aya makuru, UNHCR iramenyesha abanyamakuru bose, abagenerwabikorwa ba UNHCR ndetse n’abaturage muri rusange ko iyi modoka ari iya UNHCR, ariko ikaba yaragurijwe umuryango utegamiye kuri Leta AHA [Africa Humanitarian Action], abafatanyabikorwa bashinzwe gutanga serivisi zijyanye no kubungabunga ubuzima mu nkambi y’impunzi ya Kigeme; binyuze mu nguzanyo yitwa “Right of Use Agreement” [Amasezerano y’Uburenganzira bw’Imikoreshereze]….”

press release _ aha vehicle kinyarwanda

Inkuru bifitanye isano

https://panorama.rw/index.php/2016/08/17/imodoka-ya-unhcr-yafatanywe-urumogi/

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities