Ku wa 17 Kanama 2016, Polisi y’igihugu yatanze amakuru ko hari imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yakoze impanuka ariko iza gusangwamo ibiyobyabwenge.
UNHCR ivuga ko iyo modoka ari inguzanyo yari yarahaye Umuryango nyafurika ukora ibikorwa byita ku burengenzira bwa muntu (AHA) ari na wo wagombaga gukurikirana umunsi ku munsi imikoreshereze y’iyo modoka.
Itangazo UNHCR yashyize ahagaragara rigira riti “Ku wa 17 Kanama 2016, bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byatangaje amakuru atari yo aho byavugaga ko imodoka y’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi mu [UNHCR] yakoze impanuka mu ijoro ryo kuwa 16 Kanama 2016, Polisi y’Igihugu ikayisangamo ibiyobyabwenge [urumogi]. Ku bw’aya makuru, UNHCR iramenyesha abanyamakuru bose, abagenerwabikorwa ba UNHCR ndetse n’abaturage muri rusange ko iyi modoka ari iya UNHCR, ariko ikaba yaragurijwe umuryango utegamiye kuri Leta AHA [Africa Humanitarian Action], abafatanyabikorwa bashinzwe gutanga serivisi zijyanye no kubungabunga ubuzima mu nkambi y’impunzi ya Kigeme; binyuze mu nguzanyo yitwa “Right of Use Agreement” [Amasezerano y’Uburenganzira bw’Imikoreshereze]….”
press release _ aha vehicle kinyarwanda
Inkuru bifitanye isano
https://panorama.rw/index.php/2016/08/17/imodoka-ya-unhcr-yafatanywe-urumogi/
