Impuguke mu buhinzi zemeza ko hakenewe kongerwa imbaraga mu gutunganya neza ibishanga byinshi, gahunda yo kuhira imusozi igashyirwamo imbaraga nyinshi ndetse no guteza imbere ubuhinzi bukorewe mu nzu buzwi nka ‘Green House’ kugira ngo intego yo gukuba inshuro ebyiri umusaruro w’imyaka kuri hegitari igerwaho bitarenze 2024.
Bamwe mu bahinzi bo mu gishaka cy”umuceri gihereye ku karere ka Gasabo basanga kubona umusaruro bigoranye ku bera ko iki gishanga cyabuze amazi.
Bagize bati “aho amazi yagaturutse kugira ngo tuyabone haracubiye tukaba tubona umusaruro uhagije aruko ari mu gihe cy’imvura, mu zuba usanga ari ibibazo.”
Bakomeza bavuga ko bagize amahirwe yo kubona imbuto zihanganira izuba bumva yabagirira akamaro kuko mu gihe imvura itagwa usanga kubona umusaruro biba bitoroshye.
Usanga atari abo gusa bafite ibyo bibazo cy’umusaruro muke kuko n’abandi babihurijeho.
Uwamahoro Agnes na we ari mu bahinze ibigori mu gishanga cya Nyagisenyi-Ruvugiza bakaba barabuze imvura. Bakeneye kunganirwa kubijyanye no kuhira ndetse no kurinda ibyonyi.
Yagize ati “ubu imiti irahenze kuko tuyibona itari kuri nkunganire. Badufashije nibura ukajya uboneka kuri nkunganire nibura nibwo twabasha kubona umusaruro. Ubusanzwe ibigori bimerera ku minsi ine ariko ubu turi kubitera bikamara ibyumweru bibiri bitaramera kubera ubuke bw’ifumbire.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wo kubungabunga no gufata neza umusaruro mu byanya byuhirwa, Ishimwe Emmanuel, avuga ko bisaba imbaraga nyinshi mu gutubura imbuto zitandukanye zitanga umusaruro uri hejuru.
Yagize ati “icyo ubushakashatsi bukwiye kwitaho cyane ni uko izi mbuto ziri gutuburirwa mu gihugu zahabwa umusaruro uri hejuru, kuko ibigori turi kuri toni hafi indwi, ariko umusaruro w’ibigori umenyerewe kuri uri hagati ya toni umunani na cumi n’ebyiri. Murumva ko tutaragera hejuru cyane. ariko abahinzi cyangwa ababishinzwe bakwiye gushyiramo imbaraga kandi bakanarwanya ibyonyi.”
Impuguke mu by’ubuhinzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ukozehasi Celestin, avuga ko kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse no kugera ku ntego 2024 igihugu gifite, bisaba gutunganya ibishanga, gutunganya imisozi no guhinga mu nzira izwi nka Green house.
Yavuze ko guhinga bitarindira imvura gusa kuko mu bishanga ushobora no guhinga mu ki ariko nk’imusozi wahahinga, ariko ukajya wuhira, bityo wahinga mu gihe cyose. Hakaba hari n’ubundi buryo bwa Green house umuntu ahinga adahagarara.
Gahunda ya leta yímbaturabukungu ihera muri 2017 kugeza muri 2024 iteganya ko umusaruro wíbigori, ibirayi, ibishyimbo nímbuto uzikuba inshuro 2 naho umusaruro wúmuceri, ingano,imyumbati, ibijumba, soya nímboga wo ukiyongeraho 30% bitarenze 2024.
Muri iyi gahunda y’imyaka 7, u Rwanda rufite intego yo kuzamura ikigero cy’ifumbire ikoreshwa kuri hegitari imwe kikava ku biro 32 abahinzi bashyiramo kikagera ku biro 75 kuri hegitari imwe muri 2024; ndetse n’abahinzi bahuje ubutaka bakoresha imbuto y’indobanure bakava kuri 50% muri 2017 bakagera kuri 75% bitarenze 2024.
Iyi gahunda mbaturabukungu iteganya ko kuhira bizava ku buso bwa hegitari 48,508 muri 2017 bugere kuri hegitari 102,284 muri 2024. Ubuhinzi bukoreshejwe imashini bwo buzava ku kigero cya 25% bugere kuri 50%. Gahunda yo guhuza ubutaka izava kuri hegitari 635,603 muri 2017 bugere kuri hegitari 980,000 muri 2024.
Munezero Jeanne d’Arc

Prosper
November 5, 2020 at 20:36
ibya greenhouse byo ntitwemeranya kuko uzambaze ibyambayeho. Nayiguze 12M ariko nayihinzemo inyanya kabiri irasaza nsaruyemo 7M gusa iragoranye kandi iracyahenze umusoro wayo wonyine.