Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ingengo y’imari nke ituma umugoroba w’ababyeyi utagenda neza

Umugoroba w’ababyeyi washyizweho kugira ngo ujye ufasha mu gukemura ibibazo byo mu muryango binyuze mu biganiro bihuza abaturage ku rwego rw’umudugudu. Kuri bamwe ntutanga umusaruro ukurikije uko wari watekerejwe ushyirwaho na Madamu Jeannette Kagame mu 2013.

Hirya no hino abaturage bavuga ko ukoumugoroba w’ababyeyi ukorwa bikurikije n’uko wakagombye gukora ngo utange umusaruro bitanoze. Impamvu nyamukuru abo batanga, ni uko icyo gikorwa gikomeye kidateganyirizwa ingengo y’imari ihagije igomba gutuma gikora neza, kuko ahenshi usanga aho ayo mafaranga yateganijwe ari intica ntikize.

Mu turere twinshi iyateganyijwe iri hagati ya Miliyoni imwe na Miliyoni eshatu ku mwaka mu karere kose. Ahenshi ngo ikivamo ni amakaye (Registers) zo kwandikamo. Bamwe babona bigoye kuyagabanya ibikorwa, bakayihorera ntibayakoreshe cyangwa bakayakoresha mu bindi bikorwa bitari ibyo yagenewe.

Umukuru w’Umudugudu w’Intwari mu kagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko; Shema K. Thierry, avuga ko nta ngengo y’imari igenerwa umugoroba w’ababyeyi mu mudugudu ayobora, n’ubwo bitawubuza kuba.

Agira ati “iyo hari ibikorwa bikeneye amafaranga, abagize komite yawo barayateranya bakabikora. Ku bwanjye mbona nibura byapfa koroha ri uko ibibazo by’umuryango kuri ubu byajya biganirirwa mu masibo”.

Uyu mukuru w’umudugudu, avuga ko ibibazo bireba umuryango babikemura mu buryo bwose batanategereje ko haterana umugoroba w’ababyeyi.

Ubushobozi buhagije

Nyamara iyo umugoroba w’ababyeyi uhawe ubushobozi utanga umusaruro kurushaho. Uturere dukoreramo umuryango RWAMREC (Umuryango nyarwanda utari uwa Leta wita kandi kigateza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nk’ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu) by’umwihariko ahakurikiranwa umugoroba w’ababyeyi, bashoramo amafaranga menshi kandi agatanga umusaruro nk’uko bitangazwa n’umukozi wawo Hanganimana Emmanuel.

Nko muri Karongi mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 akarere kari kateganyije amafaranga agera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu, RWAMREC yo ishyiramo agera kuri Miliyoni ijana zikoreshwa binyuze mu mboni zayo zikorera muri ako karere.

Mu karere ka Rulindo, muri iyo gahunda, ingengo y’imari y’akarere uyu mwaka ni Miliyoni imwe n’ibihumbi 250 mu gihe RWAMREC yo ifite ingengo y’imari iri hagati ya Miliyoni 40 na 45.

Kuri Hanganimana Emmanuel, ukorera RWAMREC mu karere ka Rulindo, ngo imboni bakorana muri buri mudugudu, ni zo usanga zikurikirana ibikorwa by’umugoroba w’ababyeyi kubera ko nibura zibona igituma zigira umuhate wo kubikurikirana.

Agira ati “Imboni zacu tuziha amafaranga ibihumbi bitanu y’itumanaho buri kwezi n’iyo zaje mu nama zigahabwa insimburamubyizi ya bitanu. Ntabwo ari umushahara ariko atuma barushaho kuwugira uwabo.Wenda ubushobozi bwa leta bujya muri byinshi ariko yakagombye kongera ingengo y’imari nibura ikaba nka Miliyoni makumyabiri ku mwaka muri buri karere”.

Uyu mugabo wishimira ibigerwaho n’izi mboni kubera akantu we avuga ko atari kanini babona buri kwezi, ngo hari n’ibindi bitwara amafaranga bikorwa kandi bigaha ingufu aba bawukurikirana. Yungamo ati “Buri kwezi barateka tugasangira bigatuma biyumva muri iki gikorwa kurushaho, mbese bituma barushaho kumva ko bagomba kubyitangira.”

Guhugura no kuba hafi abawushinzwe

Uretse ibijyanye n’amafaranga ariko, ngo ingengo y’imari iramutse yongerewe hakorwa amahugurwa ku buryo abagize komite yawo bahabwa imfashanyigisho, n’ibyingenzi byakwitabwaho mu biganiro hagendewe ku bibazo biri ku mudugudu. Ikindi cy’ingenzi imiryango ikora ku mugoroba w’ababyeyi ngo ni ugufasha abaturage mu buryo bwo gutanga raporo kuko nabyo basanze bigora abawukurikirana.

Abo mu karere ka Rulindo bahawe amatelefoni ashobora gufotora ndetse ashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga, ku buryo bohereza raporo zuzuye zigaragaza n’amafoto y’uko witabiriwe, ikintu kiri mu bituma imboni zirushaho kuwukurikirana n’umwete.

Umusaruro w’imboni z’umugoroba w’ababyeyi, wagaragaye mu mudugudu wa Remera uri mu kagari ka Gasiza, umurenge wa Bushoki, akarere ka Rulindo aho ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase yabasuraga kuwa 18/5/2019, yahaye uyu mudugudu icyemezo cy’ishimwe cyo ku rwego rw’igihugu kubera ubwitabire mu mugoroba w’ababyeyi.

Imboni zo muri uwo mudugudu Nyirangendahimana Godeliva na Mushimiyimana Donatien, zivuga ko ibi babigezeho bitewe n’umuhate wabo ndetse n’ubufatanye na RWAMREC ndetse n’ubuyobozi bw’umudugudu.

Nyirangendahimana agira ati “twe rero tugenda urugo ku rundi dukangurira abagize umuryango kwitabira. Iyo hagize abatabyumva twoherezayo abandi mpaka babyumvishije”. Ashimangira ko ikintu kijyanye n’ingengo y’imari ari ngombwa kuko ibikorwa byose usanga bikenera amafaranga.

Uretse ubwitabire Mushimiyimana we, avuga ko bakemuye n’ibibazo byari byarabaye akarande mu mudugudu wa Remera. Ati “Amakimbirane ashingiye ku mutungo, ihohoterwa rishingiye ku businzi, urugomo rusanzwe, abana bata ishuri, ibijyanye n’imirire n’ibindi ni bimwe mu bibazo byinshi twakemuye. Gusa n’ubwo bigabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze, ariko biracyadusaba gukora cyane.”

Umugoroba w’Ababyeyi ukaba ari urubuga ababyeyi b’abagore n’abagabo batuye mu mudugudu umwe bahuriramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zafatwa n’abagize umuryango kugira ngo barusheho kwiteza imbere, kunoza imibanire yabo, bakumira kandi bakemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi cyangwa ahandi aho ariho hose. Watangijwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ku wa 8 Werurwe 2013, mu karere ka Musanze.

Inkuru dukesha Pax Press, Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities