Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ingengo y’imari ya 2020/21 izibanda mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard (Ifoto/Ububiko)

Ubwo hashimirwaga abasoreshwa bitwaye neza mu byiciro bitandukanye, Minsitiri w’Intebe Dr Edouard NGIRENTE yagaragaje ko ingengo y’imari ya 2020/21 izibanda cyane ku gushyira mu bikorwa ingamba za leta zo kuzahura ubukungu mu rwego rwo kubusubiza ku muvuduko bwariho mbere y’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi.

Minisitiri Ngirente yagize ati “Ubuyobozi bw’igihugu cyacu rwose bushyigikiye abikorera kugira ngo dukomeze guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyacu kuko mudahari ubwo bukungu ntabwo bwaba buhari rwose nagira ngo iki kintu nkemeze.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/21 iribanda cyane ku gushyira mu bikorwa ingamba za leta y’u Rwanda zo kuzahura ubukungu.

Ikigamijwe ni ugusubiza ubukungu bwacu ku muvuduko bwariho mbere ya COVID-19 no gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere twatangiye mu mwaka wa 2017 ikaba izarangira mu mwaka 2024 iyo abanyarwanda twese tumaze kumenyera nka (NST1).”

Minisitiri w’Intebe yongeyeho ko mu myaka nk’itatu u Rwanda ruzaba rwageze ku kigero rwariho mu bukungu hatagize igihinduka

Komoseri w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Pascal Bizimana Ruganitwali yifashishije urugero yagaragaje ko n’ubwo hari intambwe nziza zigenda ziterwa mu mitangire y’imisoro ariko ngo intambwe ikenewe mu rwego rw’imisoro ntiragerwaho.

“Nk’iyo turebye ku musaruro mbumbe w’igihugu ruracyari hasi tugereranyije n’igipimo mpuzandego cya 24 ku ijana k’ibihugu bifite ubukungu buciriritse, ndetse n’icya 34 ku ijana ku bihugu byateye imbere mu bukungu.

Iyo tunarebye nanone imisoro leta yigomwa hagamijwe korohereza ishoramari ubu igeze ku gipimo cya 4.4 ku ijana by’umusaruro mbumbe w’igihugu bikaba bigira nabyo uruhare mu kugabanya igipimo twifuza kuzamuraho uruhare rw’imisoro  ku musaruro mbumbe w’igihugu. Ubwitabire mu gusora umusoro ku mutungo utimukanwa nabwo turabona bukiri hasi.”

Mu mwaka w’isoresha wa 2019/20, cyane cyane mu bihembwe bibiri bya nyuma byanagizweho n’ingaruka za COVID-19 cyakusanyije amafaranga yaturuka mu misoro n’andi atari imisoro angana na Miliyari zisaga 1500 z’amafaranga y’u Rwanda ku ntego ikigo cyari cyahawe ingana na Miliyari hafi 1600 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 95.4%.

N’ubwo iki kigo kigaragaza ko cyabuzeho miliyari zisaga 72 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo kigere neza ku ntego cyari cyahawe, hiyongereyeho 6.6% ugereranyije n’imisoro n’amahoro yakusanyijewe umwaka ushize wa 2018/19.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kandi cyagaragaje ko kuva mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020/21 cyageze kuri miliyali zisaga gato 375 mu gihe intego cyari kihaye yari miliyari 354.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities