Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu -REG, itangaza ko muri gahunda ya “Tekera Heza” no gushyiraho nkunganire ku mashyiga avuguruye yatangiye mu 2021. Abaturage bashima iyo gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda kugira ngo babashe kubona amashyiga yabugenewe harimo akoresha inkwi, amakara, gazi, amashanyarazi n’andi arondereza ibicanwa kandi akanoza isuku aho batekera.
Imibare itangazwa na REG mu ishami ryayo rya EDCL igaragaza ko mu gihugu hose imiryango isaga 361, 850 yamaze kubona amashyiga arondereza ibicanwa, anoza isuku mu bikoni by’abaturage kandi bakayabona mu buryo bworoshye kuko Leta ibunganira mu kubona ayo mashyiga ibishyurira ikiguzi cyayo cyirenga 70%.
Ni ukuvuga ko umuturage ukeneye ayo mashyiga yiyishyurira ikiguzi cyayo kingana na 30% gusa. Bitewe n’urwego rw’ishyiga rutangwa n’ibipimo iryo shyiga ryatanze, hari aho leta itanga nkunganire ingana na 60% ku ruhare rw’umuturage bitewe n’ubwoko bw’ishyiga umuturage yifuza. REG ivuga ko ibi biciro bishobora guhinduka bijyanye n’uburyo iryo shyiga rirondereza ibicanwa, umutekano mu kubikoresha, uburambe bwaryo.
Bamwe mu baturage bagezweho n’ibyiza by’iyi gahunda, bavugako ayo mashyiga avuguruye bamaze kubona afite ibyiza byinshi ugereranije n’uko batekaga mbere. Ibyo birimo kurondereza ibicanwa bituma bazigama amafaranga, kurengera ibidukikije, kugabanya imyuka mibi ijya kwanduza ikirere n’umwuka abantu bahumeka, kuba aramba ugereranyije n’andi atavuguruye, kandi akanoza n’isuku aho akoresherezwa.
Rugwiza Esther, atuye mu karere ka Gicumbi; agira ati “Mbere y’uko nari ntaratangira gukoresha ishyiga rivuguruye nakoreshaga umutwaro w’inkwi kugira ngo nteke ibishyimbo gusa. Ariko kuva aho ntangiriye gukoresha iyi ishyiga rivuguruye nkoresha umutwaro w’inkwi mu minsi itanu kandi ngateka ibintu byose harimo n’ibishyimbo.”
Rugwiza akomeza agira ati: “Iyi mbabura ntigira imyotsi kandi nkoresha inkwi nkeya. Muri make nta mpungenge z’uko njyewe cyangwa umwana wanjye yarwara indwara z’ubuhumekero. Ndashima Leta yazanye uyu mushinga. Nakwifuza ko n’abandi badafite aya mashyiga bafashwa kuyatunga.”
Ngendambizi Emmanuel, utuye mu Karere ka Gasabo avuga ko ishyiga rivuguruye yahawe rikoresha inkwi n’amakara.
Agira ati “Kuri njye nabonye ari ishyiga ryiza cyane. Iyo ubibaze neza usanga ibyo kurya byahishwaga n’ikiro cy’amakara ubu bihishwa n’inusu kandi bikihuta kurusha imbabura isanzwe. Abantu bafite ubushobozi bwo kugura amashyiga avuguruye nabifuriza kuzigura abandi Leta igakomeza kubunganira.”
REG ivuga ko zimwe mu mpamvu zatumye Leta y’u Rwanda itekereza iyi gahunda ya “Nkunganire ku mashyiga”, bijyanye n’intego yihaye yo kugabanya umubare w’ingo zikoresha amashyiga akoresha ibicanwa bikomoka ku bimera, guhungabanya ibidukikije, ndetse agateza n’ibindi bibazo by’ubuzima.
Nk’uko bisobanurwa na Bwana Niyonsaba Oreste, Umuyobozi w’Agashami k’Ibicanwa muri muri EDCL, avuga ko iyi gahunda igamije kugabanya ibicanwa.
Agira ati “Gahunda ya nkunganire ku mashyiga izakomeza gufasha mu kugabanya umubare w’ingo zikoresha ibicanwa bituruka ku bimera. Uyu umushinga ni umusanzu ukomeye mu rwego rwo kugera ku ntego y’isi yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere rikabije.”
Ingano ya nkunganire ni imwe ku baturage bose ariko hagendewe ku rwego rw’ishyiga umuturage yifuza. Urwego rw’ishyiga ruva ku bisubizo by’ibipimo by’ishyiga byatanzwe n’ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge, hashingiwe ku buryo riteka vuba, rirondereza ibicanwa, ingano y’imyotsi n’ibindi binyabutabire rirekura, hatirengagijwe kandi n’uburambe bwaryo. Ayo mashyiga agira inzego 5 bitewe n’uko arutana mu bipimo n’ibicanishwa akoresha.
Kuri ubu ibipimo bihari birimo gukoreshwa bigaragazako ku ishyiga riri mu nzego eshatu harimo urwego rwa 3,4,5 .
Ese ba Rwiyemezamirimo bo bafashwa iki?
Abashoramari mu gukora no gucuruza amashyiga avuguruye boroherezwa mu bijyanye n’imisoro imwe ku bikoresho by’ibanze bikorwamo amashyiga n’amashyiga ubwayo atumizwa hanze. Bahabwa inzobere mu bukangurambaga, gushaka amasoko no gutegura imishinga yaka inguzanyo ku mashyiga.
Abashoramari muri urwo rwego kandi bagirana amasezerano na REG binyuze mu kigo cyayo gishinzwe guteza imbere ingufu mu Rwanda cya EDCL, hashingiwe ku mikoranire mu bya tekiniki n’amabwiriza agenga itangwa ry’amashyiga mu baturage.
Abo bashoramari kandi bagirana amasezerano na Banki y’u Rwanda y’Iterambere ashingiwe ku myishyurirwe ku mashyiga yatanzwe mu baturage n’andi mabwiriza ajyanye n’imikorere ya gahunda muri rusange.
Biteganijwe ko gahunda ya Nkunganire ku mashyiga izagera ku ngo zigera ku bihumbi magana atanu (500,000) hirya no hino mu gihugu.
Ni umushinga watangijwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi, ugashyirwa mu bikorwa na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), binyuze mu ishami ryayo rya EDCL, ndetse na banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD).





