Umutoza w’ikipe ya APR FC Adil Mohamed yatangaje ko umukinnyi Ishimwe Kevin uheruka guhagarikwa by’agateganyo, ubu yirukanwe burundu kubera ikinyabupfura gike.
Tariki 29/10/2020 ni bwo ikipe ya APR FC yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umukinnyi Ishimwe Kevin, kubera imyitwarire itari myiza yamuranze, aho yahise anirukanwa mu mwiherero w’ikipe ubera i Shyorongi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa gicuti na Sunrise, umutoza wa APR FC Adil Mohamed yatangaje ko uyu mukinnyi yirukanwe burundu nyuma yo kumugoragoza kenshi kubera imyitwarire ariko bikanga.
Yagize ati “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”
Akomeza agira ati “Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”
Ishimwe Kevin wari umaze umwaka umwe muri APR FC, yayigiyemo avuye muri AS Kigali, akaba yaranayuze mu makipe ariko Rayon Sports ndetse na Pepiniere yatozwaga n’umutoza Kayiranga Baptiste.
Nkubiri B. Robert
