Inkoramutima, ni itsinda rigizwe n’abagabo, abagore n’urubyiruko bahujwe na rumwe mu mbuga nkoranyambaga (Whatsapp). Amateka asobanura Jenoside yakorewe Abatutsi babonye kandi baniyumviye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yabakoze ku mutima, kuko hari byinshi bamenye batari basobanukiwe.
Ku wa 2 Kamena 2018, itsinda rigizwe n’abantu basaga 40 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, berekwa kandi basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi. Uganiriye na bo abenshi muri bo ni ubwa mbere basuye uru rwibutso, abandi bari baratasobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muyoboke Jean Pierre, uyoboye iri tsinda Inkoramutima, mu kiganiro na Panorama, yatubwiye ko bahuye bataziranye, ariko uko bagiye bagirana ibiganiro barushijeho kunga ubumwe, ariko baza gusanga hari abadasobanukiwe Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bafata umugambi wo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Agira ati “Twishyize hamwe kugira ngo tubane, twungurane ibitekerezo. Abantu bari baziranye ni bake cyane muri twe. Twahisemo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugira ngo twigire hamwe amateka yaranze u Rwanda rwacu kubera ko harimo bamwe muri twe bari bakiri bato, hakaba hari byinshi bakeneye kumenya.”
Muyoboke akomeza avuga ko bize byinshi batari bazi, byatumye basobanukirwa kurushaho amateka yaranze u Rwanda, banafata ingamba ko ibibi byabaye bitazasubira ukundi. Ati “Twafashe ingamba zo kurwanya ikibi cyose, kurwaya ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisa na yo cyose, kandi tukanigisha abato kwirinda ababashuka babashora mu ngeso mbi.”
Rukera Emmy, ni umwe mu bagize itsinda Inkoramutima basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Na we avuga ko amateka yabonye yaranze u Rwanda yamukoze ku mutima, kuko hari byinshi yamenye atari asobanukiwe.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali uri ku Gisozi, abagize itsinda Inkoramutima basuye umubyeyi wamugajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu kagari ka Rukiri II mu murenge wa Remera, bajyanywe no kumukomeza mu bumuga bwa burundu yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, bamuha n’ibahasha bamuteguriye mu rwego rwo kumukomeza.
Munezero Jeanne d’Arc

Itsinda Inkoramutima bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi (Ifoto/Panorama)

Itsinda Inkoramutima basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi (Ifoto/Panorama)
