Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Jabana: Abaturage bikoreye umuhanda wangijwe n’amazi

Abaturage bo mu murenge wa Jabana bitabiriye umuganda. (Photo/Scovia)

Ku wa gatandatu  tariki ya 25 Gashyantare 2017, umuganda usoza ukwezi, abaturage bakoze umuhanda wari warangiritse kubera amazi ibinyabiziga bimaze kunanirwa kunyuramo, ubu wabaye nyabagendwa.

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bishimiye ikorwa ry’uyu muhanda uva Nyacyonga ujya Masoro muri Rulindo, bavuga ko bajyaga bagira impanuka kubera ibinogo birebire, bituma iyo imvura yaguye batinya kujyayo bibangamira imikorere yabo.

Umwe mu baganiye n’ikinyamakuru panorama.rw, Mugisha Cassien ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, avuga ko bari baragowe. Agira ati “twebwe abamotori twari twaragowe kuko tuhagwa buri munsi kubera ubunyerere n’ibinogo ugasanga abagenzi nabo batinya gutega moto; ariko ubuyobozi bwadufishije kuko bwaduhurije hamwe tukikorera umuhanda. Abaturage nitwe tugomba gushaka ibisubizo by,ibibazo byacu, kandi uwo ni umuco twatojwe  n’umuyobozi w’Igihugu cyacu Perezida Kagame.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Uzayisenga Jean Bosco, avuga ko uyu muhanda wangijwe n’amazi ariko abaturage bishyizehamwe kugira ngo bawukore, ariko ubuyobozi nabwo buzashiraho ubufasha bukorana n’abafatanyabikorwa umuhanda utunganywe neza.

Agira ati “uyu muhanda wishwe n’amazi ugasanga abangambiye abagenzi cyane abatwara abagenzi kuri moto, kandi n’umuhanda uhuza abaturage ba Jabana mu karere ka Gasabo na ba Rulindo, uragendwa cyane. Umuganda twawukoze dufatanyije n’abafatanyabikorwa kuko imodoka zatunze itaka twazihawe na Rutongo Mine, kandi tuzakomeza gukorana kugira ngo uyu muhanda umere neza.”

Uyu muhanda hakozwe ahagera ku birometero bitanu ushyirwamo raterite bikazakorwa mu gihe cy’ukwezi hakorwa umuganda idasanzwe. Uyu muhanda Nyacyonga-Rulindo umukuru w’igihugu yemereye abaturage gushyiramo kaburimbo ubwo yasuraga abaturage ba Masoro mu mwaka wa 2015.

Mutesi Scovia

Umuhanda Nyacyonga-Masoro watangiye kwangirika. (Photo/Scovia)

Umuhanda Nyacyonga-Masoro watangiye kwangirika. (Photo/Scovia)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities