Ikipe ya APR FC yatangaza ku mugaragaro ko yamaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge, nyuma yo gusezera mu ikipe ya Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yari amazemo umwaka umwe.
Jacques Tuyisenge w’imyaka 29 yagiye yitwara neza mu makipe ya hano mu Rwanda ya Etincelles FC, Kiyovu Sports, Police FC ndetse no hanze y’u Rwanda muri Gor Mahia FC yo muri Kenya na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola. Akaba ashyize umukono ku masezarano y’imyaka ibiri akinira ikipe y’ingabo z’igihugu.
Nk’uko tubikesha igihe.com, mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Visi Perezida wa APR FC, Gen Maj Mubaraka Muganga, yavuze ko uyu mukinnyi yasinye imyaka ibiri.
Ati “Mwavuze byinshi bimuhuza na APR FC bituma na we yumva yakinira APR FC. Twaraye dusinyanye imyaka ibiri ishobora kongerwa. Twishimira gutanga inkuru zifatika bitandukanye n’uko ahandi twumva bigenda. Twifuza gutanga amakuru iyo igihe cyageze.”

Maj Gen. Mubaraka Muganga ari kumwe na Jaques Tuyisenge bashyira umukono ku masezerano (Ifoto/APR FC)
Tuyisenge usanzwe ari mu ba kapiteni b’Amavubi, yakiniye amakipe arimo Etincelles FC, Police FC na Gor Mahia yo muri Kenya mbere yo kwerekeza muri Angola.
Ubuyobozi bwa APR FC bwanyomoje amakuru avuga ko bwifuza abandi bakinnyi barimo Meddie Kagere na Muhire Kevin.
Tuyisenge Jacques yemeje ko Police FC iri mu makipe baganiriye, ariko ko yahisemo kwerekeza muri APR FC kugira ngo ayifashe kugera ku ntego ifite zirimo kugera mu matsinda y’imikino nyafurika.
Ati “Intego APR FC ifite barazimbwiye. Ndashaka kuyifasha kuzigeraho. Ifite abakinnyi beza abenshi duhurira mu ikipe y’igihugu.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo nababwira icyatumye nsesa amasezerano [muri Petro Atlético] bitewe n’ayo nari mfite. Police FC yaranyegereye ariko amahitamo yari ayanjye kuko nifuje kuza gufatanya na APR FC kugera ku ntego nari mfite.”

Maj Gen. Mubaraka Muganga ari kumwe na Jaques Tuyisenge bamaze gushyira umukono ku masezerano (Ifoto/APR FC)
APR FC yatwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe, yihaye intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League byaba ngombwa ikaharenga.
Uretse kongerera amasezerano y’imyaka ibiri umutoza mukuru w’Umunya-Maroc, Adil Mohamed Erradi, APR FC yazanye umutoza wungirije, Umunya-Argentine Pablo Morchón.
Yaguze kandi abakinnyi bashya barimo Bizimana Yannick watsinze ibitego 24 mu myaka ibiri ishize ya Shampiyona akinira AS Muhanga na Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wakinaga muri Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bavuye muri AS Muhanga ndetse n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe mu ikipe nkuru, avuye muri Intare FC.
Rwanyange Rene Anthere
