Ku nshuro ya mbere, kuri uyu wa Gatatu Kabuga Félicien ukurikiranweho ibyaha bya jenoside yagejejwe mu rukiko i La Haye mu Buhorandi. Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy (Perezida), Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, ni rwo rumuburanisha,
Kabuga akurikiranweho ibyaha binyuranye birimo jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Urwego rwasigariyeho icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda n’urwa Yugosilaviya (IRMCT), rwavuze ko Kabuga Felicien yari akwiye kugera mu rukiko kugira ngo anabonereho kubonana n’umwunganira mu mategeko, ariko ko aramutse abishatse ashobora no kwitaba urukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga, we ari muri gereza aho afungiye.
Icyakora uru rwego rwatangaza ko kubera icyorezo cya Covid-19, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bifuza gukurikira urubanza batemerewe kugera mu rukiko kuri uyu wa Gatatu.
Kuva ahagana ku itariki ya 25 Mata 1994 kugera muri Nyakanga 1994, Félicien Kabuga yari Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu. Akaba yaranabaye Perezida wa Komite yatangije Radiyo RTLM.
Mu Gushyingo 1997 ni bwo Kabuga yakorewe Inyandiko y’ibirego bwa mbere n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).
Akaba yarafatiwe hafi y’i Paris ku itariki ya 16 Gicurasi 2020. Amaze gufatwa, Kabuga yiyambaje inkiko zo mu Bufaransa, arwanya ibyo kumushyikiriza urwego rwasimbuye TPIR. Gusa tariki ya 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rwanze ubujurire bwe maze rwemeza ko ashyikirizwa IRMCT.
Mu kwezi gushize k’Ukwakira, ku itariki 21 Urwego rwasigariyeho icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwemeje ko abanza kujyanwa by’agateganyo ku ishami ryarwo i La Haye mu Buholandi, aho kujyanwa Arusha muri Tanzania.
Inteko y’abacamanza baburanisha uru rubanza rwa Kabuga igizwe n’umucamanza Iain Bonomy, ari na we uyiyoboye, umucamanza Graciela Susana Gatti Santana, ndetse n’umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya.
Nkubiri B. Robert
