“Ndasaba ko cyamunara iteshwa agaciro, bitashoboka cyamunara igasubirwamo Hoteli, parikingi n’ubusitani bigahabwa agaciro kabyo bikwiriye. Nkabona uburenganzira ku mutungo wange”.
Ni ibyavuzwe na Mudaheranwa Theogene atuye mu mudugudu wa Nyagisozi, akagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, ku cyo yise akarengane yakorewe na Equity Bank Rwanda plc yamutereje cyamunara kuri Hoteli ye y’inyenyeri ishatu iri mu karere ka Kamonyi ahitwa ku Ruyenzi.
Mudaheranwa, avuga ko ajya gufata inguzanyo muri Equity Bank Rwanda plc imirimo yakozwe kuri Hoteli ye yari ifite agaciro ka miliyoni Magana ane mirongo itandatu (460.000.000Frw), ahabwa inguzanyo ya miliyoni Magana abiri mirongo itandatu (260.000.000Frw).
Igenagaciro ryagaragaje ko umutungo wose ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni Magana akenda (906.678.220Frw). Mudaheranwa yibaza uburyo ibikorwa bye byateshejwe agaciro cyane bitezwa cyamunara ku mafaranga atarenze miliyoni Magana abiri mirongo ine n’eshanu (245.000.000Frw). Avuga ko mu nguzanyo yahawe yari amaze kwishyuramo miliyoni mirongo itanu n’umunani (58.000.000), arenga gato makumyabiri ku ijana (20,7%).
Mudaheranwa akomeza avuga kw’ibikubiye mu mabwiraza y’igurisha ry’ingwate iri mu kibanza gifite nomero UPI: 2/08/05/26 ku nguzanyo ya Equity Bank Rwanda plc yamuhaye ku itariki 26/06/2016, nta na kimwe cyubahirijwe.
Agira ati “byose ni amanyanga n’uburiganya gusa. Nk’urwego nashyizwemo, ikemezo cyo kugurisha ingwate, kumenyesha cyamunara, kugurisha mu mucyo, igihe n’aho cyamunara izabera, nta na kimwe kigeze gikorwa mu buryo bwiza. Byose byaranzwe n’uburiganya n’ubujura. Ndasaba inzego zibishinzwe ko zabikurikirana nkarenganurwa ku mutungo wange”.
Avuga kandi ko umuhanga mw’igenagaciro ku mutungo utimukanwa we yazanwe na Equity Bank ku itariki ya 3 Ukuboza 2018 yemeje ko umutungo we ufite agaciro ka miliyoni zisaga Magana akenda (906.678.220Frw, actual value); ukagira agaciro ka miliyoni zisaga magana atandatu (634.674.754Frw, actual value).
Ko iri genagaciro rihabanye n’agaciro umutungo wagurishijweh. Uretse gutesha agaciro umutungo we, hirengagijwe n’amategeko nk’itegeko No 10/2009 ryo ku wa 14/05/2009 ryerekeye ubugwate ku mutungo utimukanwa. Ati “Rwose nkwiye kurenganurwa, ngasubizwa uburenganzira ku mutungo wange. Equity yatesheje agaciro umutungo wange irangije irawigurisha, harimo amanyanga rwose.”
Akomeza agira ati “banki yankoreye amakosa itangira kunyishyuza igihe kitaragera, bikaba binyuranyije n’ibigenderwaho mu gutanga inguzanyo zishorwa mu bikorwa bibyara inyungu mu gihe kirekire, aho ngiriye ikibazo cyo gufungwa, Equity Bank iba iteje ibyange. Si ukubiteza gusa ahubwo yarabyihaye kuko nyuma yo kuyitesha agaciro ni nayo yayiguze. Equity twagiranye amasezerano yari izi aho ndi, ntiyigeze imenyesha ku bijyanye na cyamunara, kuko byari kunyuzwa ku buyobozi bwa Gereza ya Mageragere aho nafungiwe.
Ni akarengane gakomeye, gufata umutungo w’umuntu ukawukoresha ibyo wishakiye. Leta n’abandi babishinzwe rwose ni bamfashe ndenganurwe. Nari ngifite igihe cyo kwishyura, nibaza impamvu bateje umutungo wange bikanyobera. Ababyihishe inyuma ku nyugu zabo bwite bose rwose ni bakurikiranwe, mpabwe ubutabera”.
Ku rupapuro ikinyamakuru gifitiye kopi, rugararaza ko ikigo cy’igihugu cy’iterambere -RDB, cyatanze amabwbiriza yo kugirisha ingwate UPI 2/08/05/26 tariki ya 11/12/2018. Inyandiko ikubiyemo amabwiriza y’igurisha ry’ingwate ikaba yaratanzwe 03/12/2018 na Felix Irafasha ushinzwe kugurisha ingwate. Hari kandi indi nyandiko ikubiyemo amababwiriza y’igurisha ry’ingwate yasohotse tariki ya 03/12/2018 n’ushinzwe kugurisha ingwate Ndagijimana Viateur.
Mu nama yamuhuje n’abagize inzego zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’imanza n’inyandiko mpesha, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yaburiye abahindanya iyo mirimo yombi bagahombya abishyuzwa, batesha agaciro imitungo, baburizamo ubutabera, baharabika isura y’igihu ko bagomba kubireka inzira zikigendwa.
Yagize ati: “Haravugwa ruswa n’ibyaha biyishamikiyeho, birimo cyane cyane ubufatanye bwa bamwe mu bagurisha mu cyamunara, abaguzi, banki, abahesha b’inkiko, abagurisha ingwate, Abavoka, abagenagaciro, abakomisiyoneri n’abandi bagamije kwegukana imitungo igurishwa ku biciro biri munsi y’ibikwiye.”
Yavuze ko mu ngamba zo gukemura iki kibazo harimo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza cyamunara ndetse no guha urwego rumwe izi nshingano zo kurangiza imanza n’inyandiko mpesha rukazajya ruba arirwo rubibazwa.
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko imikorere mibi mu kurangiza imanza, n’izindi nyandiko mpesha no kugurisha mu cyamurara ngo ntibigarukira hagati y’abantu babiri cyangwa umuntu n’urwego. Ahubwo ngo bihindanya isura y’igihugu bikanasubiza inyuma n’ubukungu.
Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Yankurije Odette, yagize ati “Kurangiza imanza no kugurisha ingwate mu cyamunara iyo bikozwe nabi bibangamira imiyoborere myiza, byangisha abaturage Leta, inzego z’Ubutabera ntizizerwa n’abaturage kuko ziba zaramunzwe n’akarengane na ruswa, bikabangamira ihame ry’Igihugu kigendera ku mategeko ndetse bikangiza isura y’Igihugu. Nyamara biba byakozwe mu nyungu za bamwe.”
Jean Elysee Byiringiro

Inyubako bivugwa ko yatejwe cyamunara ku buryo budasobanutse (Ifoto/Panorama)

Kayigema charles
April 25, 2019 at 23:54
Harigihe umuntu areba ibintu akumva ayobewe iherezo ryabyo PE!!! Ubu nka equity yo irumva gute kweri? Usanganye umuntu 460 millions umuhaye inguzanyo y’a 260 urangije ibye urabyikubiye byose? Iyi ni technique yubwambuzi kweri!!!!!
Ruzindana
April 25, 2019 at 08:52
Ngewe nkunze uko ababayobozi bavuga kuri ikikibazo aho haruguru,ariko ndabasabye batubabarire bage babishyira mubikorwa bizatuma ntayindi Bank yongera gukora amanyanga nkaya.
Grace
April 25, 2019 at 08:27
Niba umuntu agira igitekerezo kiza nkiki,yarangiza agakorerwa akarengane nkaka,hatagize igikorwa ngo arenganurwe,ninde Mushoramari wakongera gutinyuka gushora amafranga ye? Uku nukudindiza iterambere noguhombya aba bashora imari murwanda no guha isurambi igihugu rwose ntabwo bikwiye
Nduwamungu edouard
April 24, 2019 at 17:48
Ubutabera bwurwanda burenganure uyumuntu kuko imitungo yabantu iriguteshwa agaciro birenze urugero ukunuguhombya abacuruzi niba Bank ariyo ubwayo yakoze Expectise yarangiza ikaba arinayo igura ikagura kuriki giciro nta business zaba ziri mugihugu
Alexandre
April 24, 2019 at 15:48
Eh!!!! Mbega igihombo kweri,hotel nkiyi,igenagaciro ka 900 million ikagurishwa 245 millions, hari ikintu kibyihishe inyuma pe,abayobozi nibatabare uyumuntu nahubundi ibi byazakomeza guhombya ababashoramari kdi bitanga isurambi kugihugu