Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Karongi: Abahoze mu buraya bagira uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa HIV

Itsinda ry'abanyamakuru bo mu Ihuriro ry'Abanyamukuru barwanya SIDA bakanabungabunga ubuzima (ABASIRWA) ubwo basuraga Akarere ka Karongi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bukomeje gukora ibishoboka byose ngo buburizemo ubwandu bushya bw’agakoko ka Virusi itera SIDA binyuze mu kwigisha, gufasha no gukora ubuvugizi  ku bibumbiye mu mashyirahamwe y’abahoze mu buraya ndetse no gukurikirana abamaze kugerwaho n’ubwandu.

Byatangarijwe Itsinda ry’Abanyamakuru bimbumbiye mu ishyirahamwe rishinzwe kurwanya SIDA (ABASIRWA) mu rugendo rw’iminsi ibiri bakoreye mu karere ka Karongi, aho basuye ibitaro by’ako karere, Ishyirahamwe ry’abahoze mu buraya ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bakagirana ibiganiro n’izo nzego.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Dorocella, avuga ko akarere kabashakira abafatanyabikorwa bagahabwa ubufasha binyuze mu ma tsinda bamo,  mu bufasha rusange akarere kabaha bujyanye no kubapimisha harebwa uko ubuzima bwabo buhagaze byibuze inshuro imwe mu mezi atandatu.

Gakurikirana uko bafata imiti ndetse no kureba abafite ubwandu n’icyakorwa ngo butarushaho gukwirakwira. Ati “Akarere gakurikirana ababyeyi batwite kugira ngo mu bufasha bahabwa n’ibitaro buzabafashe kubyara umwana muzima. Tubagira inama ku mikoreshereze myiza y’inkunga bahabwa n’imiryango nterankunga kugira ngo barusheho kuyibyaza umusaruro bakora imishinga”.

Mukashema avuga ko uko bagenda babegera ari nako bagenda babohoka bakabiyereka kugira ngo hakorwe ikintu cyose cyabafasha kwiteza imbere.

Avuga ko abakora uburaya biterwa n’impamvu zirimo ingeso nyamara bafite imiryango, abandi babuterwa no kuba baratandukanye n’abagabo babo.

Mu bibazo abagize “Tubusezerere Twihangire umurimo” bagaragarije abanyamakuru, bagarutse kuri bagenzi babo bahisemo gukora ubucuruzi bwo mu muhanda bakamaganirwa kure bamburwa ibicuruzwa, Mukeshimana asobanura ko muri Karongi ubuyobozi bwashyizeho aho ibikorwa bitandukanye bikorerwa ari nayo mpamvu bitemewe, bagahamagarira iyo koperative kugira ahantu hazwi bacururiza.

Avuga ko abagize ayo mashyirahamwe harimo abagaragaza imyitwarire mibi badashaka kugendera kuri gahunda za Leta hakaba n’abandi bitwara neza banagaragaza ibitekerezo byubaka.

Mu bibazo bindi n’iby’abafatwa bagafungwa mu gihe bafatiwe muri bikorwa by’ubucuruzi butemewe mu muhanda, aho naho Mukashema asobanura ko aho bashyirwa iyo bigaragaye ko bikabije atari gereza, ahubwo  ari mu kigo kigamije kubahugura byibuze mu gihe cy’amezi atarenze abiri.

Agira ati “benshi bavayo usanga biyemeza kureka ubwo bucuruzi, uburaya n’ibiyobyabwenge kandi koko ugasanga babyubahiriza”.

Ibyo bibazo byanagarutse ku bagore bata ingo zabo bakaza gukora uburaya bikabitirirwa kandi bikabateranya n’ubuyobozi. Mukashema yemereye abagize Abanyamakuru bagize ABASIRWA ko icyo kibazo bakizi gihari ariko kizashakirwa umuti binyuze mu biganiro.

Ati “Abagore basambana baturutse mu ngo zabo bataye abagabo bakigejwejweho n’abari mu ishyirahamwe (Tubusezerere) kandi turabazi ariko ikibazo n’uko abo bagore baza bihishe n’abagabo babo ku buryo hari n’ubwo bagirana urugomo. Twatumije inama banga kuyitabira ariko turi kongera inyigisho, turabaganiriza hanyuma abari mu ishyirahamwe tubasaba gutanga amakuru kugira ngo dukumire ubwandu bushya”.

Umuyobozi wa “Tubusezerere Twihangire Umurimo” Uwimana Cecile avuga ko mu 2013 nk’abahoze mu buraya aribwo bashinze ishyirahamwe “Tubusezerere Twihangire umurimo Karongi” ariko iryo shyirahamwe riza kuvamo koperative mu 2018.

Asobanura ko batangiye ari abanyamuryango 41 ubu bakaba basigaye ari 40. igitekerezo cyari kigamije kuva muri izo ngeso mbi bakagira ibindi bakora bakabasha kwigira ndetse barinda abandi banakumira ubwandu bushya.

Avuga ko bafashwa n’Ikigo nderabuzima cya Kibuye kibagezaho udukingirizo 15,000 mu kwezi akaziha abagize koperative kandi bakazikoresha neza. Avuga ko ibitaro byabafashije kwipimisha SIDA abanduye bajya ku miti hanyuma banabahuza n’abaterankunga babafasha gupimwa no kubona imiti. Avuga ko bafite amatsinda 4 yo kubitsa no kugurizanya bagakuramo igishoro.

Kugeza ubu abagerageje bibaruje nk’abari mu buraya mu mirenge igize Karongi bose hamwe ni 755, uwa Bwishyura 325, Rubengera hari 180 , Gitesi 50, Mubuga ni 120, Gashari 80 bagerageza kuba barabuvuyemo bagashakira mu tundi turimo.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities