Mu karere ka Karongi barishimira ko bazamuye imyumvire ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo babikesheje inyigisho bahawe n’umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira ihame ry’uburinganire –RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Centre) na yo ibinyjije mu mushinga Prevention+, kandi na wo ukaba ushimwa n’ubuyobozi bw’akarere. Ariko kandi imbogamizi zishingiye ku myemerere ntizibura.
Bagwire Esperance, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Karongi, mu kiganiro na Panorama, avuga ko imiryango itegamiye kuri Leta igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’akarere, ariko cyane cyane mu guhindura imyumvire y’abaturage ku bibakorerwa.
Akomeza avuga ko ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo habanje kubaho kunangira, ariko aho umuryango RWAMREC ugereye muri ako karere, byinshi byahindutse.
Agira ati “Habanje kubaho kwinangira, ariko imiryango itegamiye kuri Leta iziye, cyane cyane RWAMRC, byaradufashije cyane, ku buryo umugabo n’umugore basigaye bicara bagakora igenaimgambi ry’urugo rwabo bagafatanya no kurera ababakomokaho.”
Akomeza agira ati “RWAMREC yafatanyije n’abakozi b’akarere babifite mu nshingano, begera umuturage baramwigisha, kugira ngo rya hame rishobore kwimakazwa n’ubwo bitaragera ku ijana ku ijana cyane cyane ibijyanye no kuboneza urubyaro, kuko imyemerere ikiri inzitizi kuri bamwe.”
Havugimana Innocent, ni umuturage utuye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha, afita imyaka 34, arubatse afite umugore n’abana batatu. Avuga ko kuva ari umusore yari aziko umugabo ari umutware w’urugo kandi ari byose.
Avuga ko bakimara kumva ihame ry’uburinganiro, bibajije ko bagiye kwamburwa agaciro. Agira ati “Mbere twari tuzi ko uburinganire butareba abagabo. Barabuvugaga ntitubwumve neza, twibazaga ukuntu umugabo azaringanira n’umugore, tukumva bidashoboka.
Nakuze nzi ko umugabo ari umunyacyubahiro, ari umunyagaciro, ari umutware mu rugo ntacyo agomba gukora mu rugo. Nageraga mu rugo umugore akanyakira neza avuga ko umutware yaje mu rugo.”
Havugimana akomeza avuga ko RWAMREC itangiye kubigisha, isomo batangaga yumvaga ari we bavuga. Ati “icyiciro cya mbere cyatangiye twumva aritwe bavuga, ariko cyagiye gusoza tumaze gusobanukirwa, tumenye uburinganire icyo aricyo, dutangiye gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwacu.”
Avuga kandi ko nyuma yo guhabwa amasomo yahindutse cyane ku buryo asigaye afatanya n’umugore we ndetse bakagira n’umwanya wo kuganira ku cyateza imbere urugo rwabo, ndetse ko urukundo rwabo rwiyongereye.
Shyikiro Gimu Ntayoberwa ni Umuhuzabikorwa wa RWAMREC-Prevention +, mu Karere ka Karongi. Avuga ko guhindura imyumvire ya bamwe mu bagabo n’abagore bitiranyaga uburinganire, ndetse kubahindura byabatwaye igihe kitari gito.
Avuga ko binyuze mu mushinga Prevention +, ugamije kurwanya ihohoterwa umugabo n’umugore babigizemo uruhare. Akomeza avuga ko bazengurutse imirenge13 igize Akarere ka Karongi, baganira n’abaturage mu midugudu yabo binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, ndetse no mu bigo by’amashuri.
Ati “Twagiranye ibiganiro n’abaturage twifashishije umugoroba w’ababyeyi, tubigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa. Twakoreye kandi mu mashuri yisumbuye na bo tubigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ubuzima bw’imyororokere, indangagaciro na kirazira, tubinyujije muri karabu zabo twise ‘Boys fr Change”.
Ntayoberwa akomeza avuga ko n’ubwo bigishije ariko bahuye n’imbogamizi zirimo ko kumvisha abagabo ko gukorera urugo ari inshingano za bombi, ndetse bataranumvaga ko kwitabira umugoroba w’ababyeyi na bo bibareba kimwe n’abagore.
Imbogamizi igihari kugeza magingo aya umuhuzabikorwa wa Prevention + ahuriraho n’ubuyobozi bw’akarere ni bamwe bakiboshywe n’imyemerere, n’abagitsimbiraye ku muco wo guhishirana mu kugaragaza ahakorerwa ihohotera mu ngo.
Umushinga RWAMREC-Prevention + watangiye u 2016 ukazasoza mu 2020. Umaze guhugura komite z’imidugudu 537 zirimo abantu barindwi muri buri mudugudu, n’ibigo by’amashuri 52 byashyizwemo karabu z’abanyeshuri nibura 60 n’abarimu batanu kuri buri shuri.
Itegeko No 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango riha umugore n’umugabo inshingano n’ububasha bungana mu micungire y’urugo.
Rene Anthere

Bagwire Esperance, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Karongi (Ifoto/Panorama)

Havugimana Innocent, ni umuturage utuye mu karere ka Karongi wacengewe n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Ifoto/Panorama)

Shyikiro Gimu Ntayoberwa ni Umuhuzabikorwa wa RWAMREC- Prevention +, mu Karere ka Karongi (Ifoto/Panorama)

Shyikiro Gimu Ntayoberwa asobanurira Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bagwire Esperance, imikorere y’umushinga Prevention+, mu imurikabikorwa ryateguwe n’akarere ku bufatanye n’abikorera (Ifoto/Panorama)

Mutimawurugo
May 31, 2018 at 18:43
ABAGABO BACU BADUSHIGIKIRE RWOSE DUTEZE IMBERE UBURINGANIRE, NTIHAKAGIRE UMUGABO CG UMUGORE WONGERA KWICA UWO BASHAKANYE. RWAMUREKE TURABASHIGIKIYE
alice
May 31, 2018 at 18:32
Murasobanutse, Vice mayor avuze neza, abagabo basigaye bafatanya n’abagore babo gukora igenamigambi y’umuryango….ibi bizafasha guca ubukene, umwanda, n’amakimbirane ashingiye kumutungo mubashakanye n’abana hamwe n’ababyeyi.