Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Hafatiwe moto ebyiri zibiwe muri Gatsibo

Mu rukrrera rwo ku wa 5 Gashyantare 2018, mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza hafatiwe abasore batatu bari bibye moto zo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, abasore bafashe barimo Gatare Jean Bosco w’imyaka 22,  Sebazungu Issa w’imyaka 24  na Cyiza Boy w’imyaka 18 y’amavuko, bafunzwe na  Polisi, Sitasiyo ya Rukara, nyuma yo gufatanwa moto ebyiri zari zaraburiwe irengero ku itariki ya ya 23 Mutarama 2018.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yatangaje ko, ku itariki ya 23 Mutarama, sitasiyo ya Polisi ya Rugarama mu karere ka Gatsibo aribwo yakiriye ibirego ku ibura rya ziriya moto zombi, zikaba zari zibiwe mu murenge wa Rugarama.
CIP Kanamugire agira ati “Moto RB 046 V y’uwitwa Gasekendi Emmanuel yavanywe iwe mu nzu naho RC 831 Y ya Kubwimana Victor yakoraga akazi ko gutwara abagenzi ikaba yaribiwe aho yari yegetse ubwo yari mu kazi.”
Yakomeje agira ati “Nyuma yo kwakira ibi birego, hatangijwe iperereza maze amakuru twakuye mu baturage agaragaza ko moto zibwe kiriya gihe zaba zihishe  mu kagari ka Rukara, mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza.”
Ni mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo ku itariki ya 5 Mutarama , Polisi ikorera mu murenge wa Rukara yatahuye aho ziriya moto zihishe, mu nzu  Cyiza na Sebazungu babanamo, aba nabo bakaba baravuze ko bafatanyije na Gatare baturanye hafi aho kwiba izo moto. Aba basore uko ari batatu bakaba bibana mu isanteri y’ubucuruzi ya Rukara.
Kuri iki gikorwa, CIP Kanamugire yongeyeho ati “Mu nzu Gatare abamo twahasanze umufariso baryamira n’igare nabyo avuga ko yibye ariko ba nyirabyo  ntibaramenyekana; ubu bose n’ibyo bibye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara mu gihe iperereza rikomeje.”
Yagize kandi ati “Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi, ni bumwe mu buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha. Kuba aba bajura barafashwe nyuma y’igihe kingana kuriya bibye, byatewe  n’ubufatanye hagati ya Polisi, abibwe ndetse n’abaturage basangiye amakuru kandi ku gihe kuko zari zajyanywe kure”.
CIP Kanamugire yagize kandi ati “Nta mwanya abanyabyaha bafite mu Rwanda, kandi tuzakomeza gukorana n’abaturage, kugira ngo umutekano n’amahoro birusheho gusigasirwa”. Yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku myaka ibiri  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu  z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities