Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017 yashyikirije ku mugaragaro amacumbi imiryango 25 y’abamugariye ku rugamba.
Ayo macumbi yubatswe n’iyi Komisiyo ku nkunga ya Banki y’Isi, ari mu murenge wa Masaka, ahari umudugudu w’icyitegererezo wa Ayabaraya.
Izi nzu zubakanywe ubuhanga aho enye zihurira hamwe zigatuzwamo imiryango ine (Four-in-One), zubatse ku buryo bubiri, icyiciro cyiswe ko kidasanzwe (special) gifite inzu zubatswe ku buryo bworohereza abagendera mu magare y’abafite ubumuga (wheel chair users) aho inzu imwe ifite agaciro ka miliyoni cumi n’esheshatu.
Ikindi cyiciro kigizwe n’inyubako zagenewe abafite ubumuga budakabije, inzu imwe ikaba ifite agaciro ka miliyoni cumi n’enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Izi nzu zatangiye kubakwa tariki ya 11 Nzeri uyu mwaka wa 2017, zikaba zuzuye kandi zishyikirijwe abazigenewe mu gihe cy’amezi atatu gusa. Uyu mushinga wo kubaka washyizwe mu bikorwa n’Abadahigwa ku Ntego Ltd, ikigo cyashinzwe na KVCS, Koperative y’abasezerewe mu ngabo ishinzwe kwishyuza parikingi hirya no hino mu gihugu.
Mukantabana Seraphine, umuyobozi mukuru wa RDRC yavuze ko izi nzu zubatswevuba mu rwego rwo gufasha abazigenewe gusoza umwaka batuye ahantu heza kandi batanyagirwa.
Yabasabye kuzifata neza no kuzigirira isuku. Ati “Umwana uzi ubwenge baramusiga akinogereza.”
Mukantabana yabwiye abahawe izi nzu ko zitagurishwa, zidatangwaho ingwate kandi zidakodeshwa, kuko ari imfashanyo zo kugira ngo babeho neza.
Munganyinka Alphonsine n’umugabo we ni bamwe mu bahawe inzu. Ashima cyane RDRC yabazirikanye ngo kuko mbere bari babayeho nabi.
Ndayizeye Theodomir w’imyaka 37 wabaga mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo n’umufasha we bafitanye abana batatu na we ari muri aba bagenerwabikorwa. Asanga ari gikorwa gikomeye cyo kwishimirwa no gushimira RDRC.
Ati “Twabaga mu buzima bugoye dukodesha, ku buryo tutashoboraga kwiyishyurira n’iyo nzu. Mu by’ukuri koko inzu turayibonye kandi twari tuyikeneye. Tuzafatira aho tuyisanze icyangiritse tujye tureba uko gikorwa, iyi nzu igiye guhindura byinshi mu mibereho yacu.”
Izi nzu zubatswe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, ku nkunga ya Banki y’Isi (World Bank).
Yasser El-Gammal, Umuyobozi wa World Bank mu Rwanda, yagize ati “Turi hano twishimira ubufatanye na Leta y’u Rwanda. Ibi byose ni imbaraga z’ubufatanye bw’abantu, ni imbaraga z’imiyoborere myiza, kandi twishimira cyane ubu bufatanye. Ndifuza ko ubu bufatanye n’ibikorwa by’imishinga dukorera mu Rwanda byajya biba no mu bindi bihugu. Ndashimira cyane abantu bose bagize uruhare muri iki gikorwa.”
Akarere ka Kicukiro ku ruhande rwako kubatse izindi nyubako zifite ibikorwa bizunganira abatuye muri uyu mudugudu w’icyitegererezo, harimo icyumba cy’inama/inzu mberabyombi yatwaye akayabo ka Miliyoni zisaga 76, ivuriro rifite agaciro ka miliyoni zisaga 41 ndetse n’isoko ryubatswe na miliyoni ziri hafi 54.
Elias Hakizimana

Umuyobozi Mukuru wa RDRC n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro bayoboye igikorwa cyo gusura umudugudu wa Ayabaraya (Photo/Elias)

Munganyinka Alphonsine n’umugabo we bishimiye icumbi bahawe ko bigiye kubafasha guhindura imibereho yabo (Photo/Elias)

Ndayizeye Theodomir n’umufasha we bavuga ko icumbi bahawe rigiye kubafasha guhindura imibereho (Photo/Elias)

Hon Mukantabana Seraphine, Umuyobozi Mukuru wa RDRC (Photo/Elias)
