Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kicukiro: Umugore warokotse Jenoside yishwe n’abantu bataramenyekana

Mu mudugudu wa Gakeke, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, abantu bataramenyekana bishe umugore witwa Christine Iribagiza w’imyaka 58, wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatusti. Abishe Iribagiza bamusanze iwe bamuniga bakoresheje umugozi.

 Nk’uko tubikesha umuseke.com, aya makuru yamenyekanye ahagana saa tanu n’igice za mugitondo. Birakekwa ko yishwe ahagana saa mbiri za mugitondo bikamenyekana bitinze gato.

Umunyamakuru w’Umuseke wageze ahabereye aya mahano, yavuze ko yamenye ko uyu mugore yabaga mu nzu wenyine, afite n’umuzamu. Ngo yari afite umwana umwe ariko ubu ntiyari ari mu rugo kuva mu byumweru bibiri bishize.

Abahaturiye bavuga ko umwana we ashobora kuba yari yaragiye mu biruhuko ahandi hatari mu rugo.

Umwe mu bantu batabaye mbere utifuje gutangazwa amazina ye, yabwiye Umuseke ko yitambukiraga agiye hafi aho akumva umuzamu ataka maze we n’abandi benshi bagatabara bagasanga amerewe nabi cyane.

Uyu avuga ko umuzamu abagizi ba nabi bamujombaguye ibyuma mu buryo bukabije bashaka kumwica maze bagakomeza bagasanga nyirabuja mu nzu.

Iribagiza ngo bamusanze mu cyumba cye, baramuzirika ubundi bamuniga bakoresheje umugozi kugeza apfuye.

Uyu mutangabuhamya ati “Twamusanze ku buriri bwe yapfuye anizwe, kandi bamutamirijeho za buji zaka, ntabwo twamenye impamvu yabyo.”

Uyu muzamu ngo yabanje guterwa ibyuma n’abagizi ba nabi baje mu gitondo ahagana saa mbiri. Ubu ari kwa muganga amerewe nabi kuko ngo abagizi ba nabi bagize ngo nawe bamwishe.

Amakuru aravuga ko Iribagiza yari aherutse kugaruka kuba mu Rwanda avuye mu Bubiligi.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mugore.

Yari atuye ku muhanda wa kaburimbo uva Kicukiro – Sonatubes werekeza nk’ahitwa kuri Duhamic-Adri hafi neza y’ahakorera NPD-COTRACO.

Inzego zitandukanye zirimo Polisi y’igihugu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, Ubuyobozi bwa IBUKA n’ubw’Umurenge wa Niboye bari mu iperereza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities